AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubwongereza bwabonye Minisitiri w’Intebe Mushya w’Umugore

Ubwongereza  bwabonye Minisitiri w’Intebe Mushya w’Umugore
5-09-2022 saa 13:36' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 731 | Ibitekerezo

Madamu Liz Truss ubu ni we Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ugiye gusimbura Boris Johnson uherutse kwegura ku buyobozi bw’ishyaka Conservative.

Uyu Mary Elizabeth Truss watorewe kuyobora iri shyaka agahita anatorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yari asanzwe muri Guverinoma y’u Bwongereza agiye kuyobora kuko yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Yatowe kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022 ku majwi 57% mu gihe Rishi Sunak bari bahanganye yagize 43%, mu matora y’icyiciro cya nyuma.

Boris Johnson asimbuye kuri uyu mwanya yatangaje ubwegure bwe muri Nyakanga uyu mwaka nyuma yuko yari abo mu ishyaka rye bari muri Guverinoma bari bamaze kwegura bitandukanya na we ku byo bamushinjaga birimo guha akazi uwari ukurikiranywe mu butabera.

Liz Truss watorewe gusimbura Boris Johnson, afite imyaka 47 y’amavuko asimbuye Boris Johnson na we wagiyeho asimbuye Theresa May na we wavuyeho yeguye.

Biteganyijwe ko Liz Truss atangira iyi mirimo mishya kuri uyu wa Kabiri nyuma yo guhura n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.

Liz Truss abaye umugore wa gatatu ubaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza nyuma ya Margaret Thatcher na Theresa May.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA