AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda : Abanyarwanda 8 bakatiwe igifungo cy’amezi 13

 Uganda : Abanyarwanda 8 bakatiwe igifungo cy’amezi 13
9-05-2018 saa 09:34' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3768 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2018, Abanyarwanda 8 bakatiwe igifungo cy’amezi 13 n’urukiko rwibanze rwa Kabare, aho bari bakurikiranweho icyaha cyo kwinjira muri iki gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Chimpreports dukesha iyi nkuru yatangaje ko aba banyarwanda 8 binjiriye ku mupaka wa Gatuna mu buryo butemewe n’amategeko maze baza gufatirwa mu gace ka Kisoro muri Uganda.

Abo Banyarwanda uko ari umunani ni Uwiduhaye Donata w’imyaka 22, Uwimbabazi Karesi w’imyaka 23, Shantali Benemariya w’imyaka 27, Ajerie Mukundayambaje w’imyaka 23, Shantali Mukansiina w’imyaka 24, Habyarimana w’imyaka 24 , Alex Shema na Mutumbashimimana.

Umuyobozi w’urukiko rw’ibanze rwa Kabare Julius Borore Kyaka yatangarije Chimpreports ko aba bose batawe muri yombi tariki 28 Mata 2018 maze batangira gukurikiranwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rukorera mu Karere ka Kabale.

Aba bantu batawe muri yombi, ubwo bari mu rukiko basabye ko bababarirwa bagasubira mu Rwanda, aho bavuga ko bakoze icyaha batari bazi dore ko ngo bagiye ku butaka bwa Uganda bajyanwe no gushaka ibitunga imiryango yabo.

Umucamanza yabakatiye igifungo cy’amezi 13 cyangwa se gishobora gusimburwa n’amande y’ibihumbi 300 by’amashilingi ya Uganda, 250 agashyirwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse na polisi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA