AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uko imbwa zagiye zitabara ubuzima bw’abantu zimwe zikahasiga ubuzima

Uko imbwa zagiye zitabara ubuzima bw’abantu zimwe zikahasiga ubuzima
25-05-2020 saa 11:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4550 | Ibitekerezo

Imbwa ni amatungo abantu bamwe basuzugura, ariko ibikorwa byazo bigaragaza ko imbwa idashobora guhemukira shebuja. Mu bihugu bitandukanye imbwa zagiye zitabara ubuzima bw’abantu, rimwe na rimwe zikahatakariza ubuzima. Ibi biza byiyongera ku kuba zikoreshwa mu gucunga umutekano w’abantu aho zirinda urugo n’aho zikoreshwa mu gutahura abanyabyaha.

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki 23 Gicurasi 2020, imbwa yitwa Moxie yafashwe na camera zicunga umutekano CCTV. Iyi mbwa yo muri Philippines yarwanye n’ inzoka y’inkazi ’cobra’ yashakaga kwinjira mu cyumba cyari kiryamyemo umwana w’umwaka umwe.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Metro.co.uk iyi mbwa yarumye iyi nzoka umurizo irayikurubana iyibuza kwinjira mu cyumba. Byarangiye iyi mbwa ihasize ubuzima kubera ko ubwo yarwanaga n’iyi nzoka yayirumye, kandi iyi nzoka igira ubumara bwica.

Pauie nyina w’uyu mwana na se Jaime Selim, bari bagiye ku kazi, umukozi yari asize uyu mwana aryame mu nzu, nawe ibyabaye ntiyabimenye kugeza asubije inyuma amashusho yafashwe na camera.

Imbwa yatabaye umwana waguye mu ibase y’amazi

Muri Leta ya Michigan muri Leta zunze ubumwe za Amerika imbwa yitwa Doggie yatabaye ubuzima bw’umwana w’imyaka ibiri wari waguye mu ibase yuzuye amazi.

Iyi mbwa itari isanzwe imoka, uwo munsi tariki 21 Werurwe 2017 yasanzwe shebuja iri kumoka ubudahagarara, shebuja yarayikurikiye isohoka mu nzu iragenda ihagarara iruhande rw’ibase irimo amazi, arebyemo asanga umwana we yaguyemo.

Nyiri urugo yahise akuramo uwo mwana, anahamagara ambulance imujyana kwa muganga baramuvura arakira nk’uko byemejwe n’itangazo ryasohowe na sheriff w’aho byabereye.

Nk’uko byatangajwe na CBSnews, nyiri iyi imbwa yagize ati “Iyo hataba Doggie, umwana wanjye aba yapfuye”.

Imbwa yahumurije umwana wihembye

Umwana w’imyaka 8 ufite ikibibi cyamuteraga ipfunwe, nyuma y’uko iwabo baciririye imbwa nayo ifite iki kibazo byatumye uyu mwana yiyakira ubuzima bwe burahinduka. Nyina w’uyu mwana wo muri Leta ya Arkansas Stephanie Adcock agira ati “Ntawundi muntu washoboraga gutuma amera neza, ariko yabonye iyi mbwa baba inshuti banahuje ikibazo bituma amera neza”.

Imbwa yapfuye itabara umwana inzu iri gushya

Mu kwezi kwa 8 umwaka ushize, imbwa yitangiye uruhinja rw’amezi 8 muri Maryland. Uruhinja rwari rurwamye ku buriri, ruri kumwe n’imbwa, inzu ifatwa n’inkongi y’umuriro, imbwa ibundikira uru ruhinja. Nyuma yo kuzimya, abashinzwe kuzimya basanze imbwa ibundikiriye uyu mwana, umwana yahiye ahantu hato, kuko iyi mbwa yitwa Polo yatekereje bwangu igafata umwanzuro hakiri kare. Iyi mbwa yaje gupfa ariko umwana yararokotse.

Imbwa yatabaye umusore w’imyaka 16 nyuma y’impanuka

Imbwa yitwa Soko, muri 2015 yatabaye ubuzima bw’umusore w’imyaka 16 wari uyitwaye mu modoka, igakora impanuka. Iyi mbwa yagumye hafi y’uyu musore wari wavunagurutse imara amasaha 40 imurinze ubukonje nyuma iramukurura imugeza mu kagezi ari naho ubutabazi bwamusanze.

Imbwa yarumwe n’inzoka itabara umukobwa

Muri 2017, imbwa yitwa Haus yarumwe inshuro eshatu n’inzoka yo mu bwoko bwa black diamond igerageza gutabara umukobwa w’imyaka 7. Donya DeLuca,nyina w’uyu mukobwa yabwiye Foxnews ko iyi mbwa y’imperumwe yahagaze hagati y’uyu mukobwa n’iyi nzoka inzoka iruma iyi mbwa iyangiza impyiko, gusa uyu mukobwa n’iyi mbwa byombi byararokotse.

Imbwa yatabarije uruhinja rw’amezi atatu

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imbwa yitwa Duke muri 2012 yatabarije urujinja rw’amezi atatu ubwo rwarimo rusambagurika rugiye gupfa. Ababyeyi b’uyu mwana bari baraye banyoye inzoga barasinda hanyuma barasinzira cyane. Uyu mwana yari aryamye mu gatanda k’abana. Bigeze mu gicuku imbwa yabo yabonye uru ruhinja rutangiye gusambagurika itangira kwiruka mu cyumba imoka ubudahagarara ba shebuja barakanguka, basanga umwana yafashwe n’uburwayi butunguranye, nyina amuha ibere anahamagara abaganga umwana baramuvura arakira nk’uko byatangajwe na Haffingpost.

Ni kenshi abana na bamwe mu baakuze babona imbwa itambuka mu muhanda bakihutira kuyitera amabuye ntacyo ibatwaye nyamara imbwa iri mu matungo atajya ahemukira abantu batayendereje.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA