AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umugabo we yamushyize umugozi mu ijosi amara amasaha 3 amutera ubwoba kubera kumufuhira

Umugabo we yamushyize umugozi mu ijosi amara amasaha 3 amutera ubwoba kubera kumufuhira
30-09-2019 saa 10:23' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5259 | Ibitekerezo

Umugore w’ imyaka 24 yavuze ukuntu umugabo we yamunaganitse mu idirishya yamushyize umugozi mu ijosi avuga ko agiye kumwica kuko amuca inyuma. Uyu mugabo yakatiwe gufungwa imyaka 11.

Vile brute Stefan Carr w’ imyaka 28 yahamijwe kuba inshuro nyinshi yarateye ubwoba umugore we Bethany Marchant akamukubita, akamushyira muri boot y’ imodoka avuga ko agiye kumuroba n’ ibindi.

Uyu mugabo yakatiwe gufungwa imyaka 11 n’ amezi atatu, mu byatumye ahamwana n’ ibyaha harimo n’ amashusho yafashwe na camera zicunga umutekano.

Bethany yatekerereje itangazamakuru ibyamubayeho anasaba abagore n’ abakobwa bahohoterwa kudahishira ihohoterwa. Bethany ukora akazi ko kwigisha kubyina na Stefan babanye amezi 7.

Amashusho ya camera zicunga umutekano wafashwe tariki 5 Gicurasi yerekana uyu mugabo akubita umugore we Bethany. Uyu mugabo agaragaza asunika umugore, bava mu cyumba kimwe bajya mu kindi, akanamwerekana akora ipfundo ry’ umugozi rikoreshwa n’ abiyahura.

Yabwiye BBC ati“Yanshize mu idirishya ashaka kumanika mu mugozi, mvura induru, ansidagira igipfunsi mu ijosi ku buryo ntabashaga guhumeka. Yabanje gufunga terefone yange anafunga inzugi kugira ngo anige”.

Uyu mugore avuga ko umugabo we yamubanitse mu mugozi iminota 3 mu gihe cy’ amasaha atatu yamaze amutoteza. Ngo amaze kumumanikwa mu mugozi yararutse.

Aya makimbirane yahoshejwe n’ uko umuturanyi ahamagaye polisi. Avuga ku zindi nshuro umugabo we yamukoreye ihohoterwa yavuze ko yigeze nanone ku mushyira mu idirishya amubatiraho icyuma mu ijosi abaturanyi barabibona bahamagara polisi.

Ikindi gihe ngo yamushyize muri boot y’ imodoka avuga ko agiye kumuroha , nanone abaturanyi bahamagara polisi iburazamo uwo mugambi “Iyo abaturanyi badahamagara polisi samba ndi hano uyu munsi”.

Ubuhamya bwa Bethany bwasomewe mu rukiko yavuze ko atari aziko umugabo we azahinduka agashaka kumwica ariko ngo yarabigaragaje. Muri ubwo buhamya bukubiye mu kiganiro yagiranye n’ abagenzacyaha yavuze ko ubwo umugabo we yatawe muri yombi agiye kumera neza kuko ntawe uzongera kumuhohotera.

Bethany avuga ko ‘abagore bahohoterwa bakwiye kubigaragaza kuko abantu bakora ibintu nk’ ibi badakwiye kuba ahandi hatari muri gereza’.

Umuyobozi ukuriye iperereza mu Bwongereza Vanessa Rolfe yavuze ko uyu mugore yatewe ubwoba inshuro nyinshi ko azicwa, akavuga ko kuba barakoze iperereza bakabona ibimenyetso bituma Stefan ahamwa n’ icyaha ari intambwe nziza. Ati “Turabasezeranya ko ibirego by’ ihohoterwa tuzajya tubikoraho iperereza ryimbitse”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...