Urukiko rwa Mukono muri Uganda rwakatiye Annet Namata gufungwa imyaka ibiri nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kugaburira imihango umwana abereye mukase abaturage bati ni mike.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo umucamanza Patience Koburunga yakatiye Namata imyaka 2. Umucamanza yavuze ko impamvu yagabanyije imyaka ntamukatire irindwi ahubwo akamukatira 2 ari uko Namata ataruhuje ubutabera.
Namata yemeye icyaha anagisabira imbabazi avuga ko ibyo yakoze yabiterwaga n’ ishyari yari afitiye uyu mwana kuko atamubyaye.
Mu iburanisha uyu mugore yasabye imbabazi avuga ko ari umubyeyi w’ abana batatu bityo ko akwiye kurekurwa akabasanga.
Abaturage barimo n’ umugabo wa Namata witwa Yunus Lungu ntibishimiye igihano cyahawe uyu mugore. Lungu ati “Nifuzaga ko bamuha igihano kirekire. Gusa nafungwe imyaka ibiri ndibwirira ko azabikuramo isomo”.
Susan Mayanja, umuyobozi w’ inama y’ abagore mu gace byabereyemo nawe yavuze ko igihano Namata yahawe ari gito nubwo ari ubutabera bwakoze akazi kabwo.
Ati “Bizatuma abagore bakomeza gukomeza gukora ibintu nk’ ibi kuko bazi ko igihano ari gito”.
Dail monitor yatangaje ko Susan yasabye ababyeyi barera abana babereye bam ukase kubagaragariza urukundo.
Namata mu iburanisha yavuze ko yahaye umwana we abereye mukase ibiryo birimo amaraso y’ imihango, ibi bikaba ari icyaha gihanwa n’ ingingo y’ 171 mu gitabo cy’ amategeko ahana muri Uganda.
Iyo ngingo ivuga ko umuntu uha umwana ikintu gishobora kumutera indwara akababikora yabigambiriye ahanishwa igifungo cy’ imyaka 7 iyo abihamijwe n’ urukiko.