Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018, umucamanza Hedwing Ongi’Udi yahamije icyaha cyo kwica umugororwa witwa Christopher Njoroge Mumbo ufungiye muri gereza ya Kamiti Maximum Security Prison muri Kenya wishe bagenzi be babiri abaziza ko banze kuririmba indirimbo ya ‘Halleluya’.
Aba bagororwa bishwe ni Ibrahim Aden na Julius Kimani bakaba barishwe muri uyu mwaka wa 2012 n’uyu mugenzi wabo bari bafunganywe aho yabakubise ku buryo bukomeye banze kuririmba iyi ndirimbo nyuma bakaza kujyanwa mu bitaro ari naho baje guhita bashiramo umwuka.
Kuwa 10 Mutarama 2012 nibwo uyu nmugorora bivugwa ko yari afite ikibazo cyo mu mutwe yajyanywe muri gereza maze asangamo abandi bagororwa atangira kuririmba ‘Halleluya’ ariko anasaba bagenzi be kuyisubiramo ariko bamwe baranga nibwo yakomeje abahatira abakomeje kwanga akabahukamo abahondagura bamwe bageze aho babirayiririmba kubera ubwoba ariko Aden na Kimini bo baranga niko kubahukira arabahondagura abagira indembe aho bahise bajyanwa kwa muganga nyuma baza gupfirayo
Umucamanza yahamije icyaha uyu mugororwa ariko avuga ko yari yagize ikibazo cy’ihungabana mu mutwe bikamuviramo gukubita bagenzi be akageza n’ubwo abamaramo umwuka ari nayo mpamvu hashyizweho itsinda ryihariye ryo gusuzuma neza koko niba uyu mugororwa wishe bagenzi be yari asanganywe iki kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.
Uwunganira Njoroge yabwiye urukiko ko umukiriya we yari afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse ngo ntabwo yigeze amenya ko yishe bagenzi be b’abagororwa ari nayo mpamvu bumva nta cyaha gikwiye kumuhama