AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukobwa wari umaze kwamamara mu kwamagana ivangura rikorerwa abirabura yabonetse yapfuye

Umukobwa wari umaze kwamamara mu kwamagana ivangura rikorerwa abirabura yabonetse yapfuye
16-06-2020 saa 09:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5503 | Ibitekerezo

Oluwatoyin Toyin Salau wari umaze kwamamara mu myigaragambyo yamagana ivangura rikorerwa abirabura yahawe insanganyamatsiko igira ‘Black Lives matters’ yabonetse yapfuye nyuma y’icyumweru aburiwe irengero.

Umurambo w’uyu mukobwa wo muri Leta ya Florida wabonekeye rimwe n’uw’umusaza w’imyaka 75,. Polisi ivuga ko yatangiye iperereza kuri ubu bwicanyi.

Polisi ya Leta ya Florida ivuga ko yamaze guta muri yombi umuntu umwe ukekwaho kwica aba bantu. Ni umugabo w’imyaka 49 witwa Aaron Glee.

Salau aheruka kugaragara mu ruhame tariki 6 Kamena, icyo gihe yanditse kuri twitter ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Inshuti ye Chynna Carney yemeje ko iyi twitter account ari iya Salau.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 yari yataye ibintu bye ajya gushaka icumbi mu rusengero, umugabo wo muri urwo rusengero amujyanama bagiye kwegeranya ibikoresho bye yari yasize, nuko amuhohotera asinziriye.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko itaramenya niba uwo mugabo uvugwaho ko yahohoteye Salau ari Glee, ndetse ngo yasabye amakuru polisi ikorera mu mujyi wa Tallahassee ntacyo iramusubiza.

Carney avuga ko uyu mukobwa Salau wishwe bari inshuti kuva kera, ngo yari umukobwa ugira umutima ukomeye uhora yishimye, ndetse akaba n’umukobwa w’umuhanga mu bijyanye n’ubugeni bwo gukora ibishushanyo mbonera by’imyenda.

Uyu mukobwa Salau yari aherutse kwifata amashusho avuga ko kuba umwirabura atari ikintu umuntu akwiye kuzira.

Inshuti ye Carney yavuze ko itazacika intege nubwo Salau apfuye ahubwo ngo izakomeza guharanira ko abirabura bari muri Amerika bahabwa agaciro.

Iyi myigaragambyo yamagana agasuzuguro n’ivangura rikorerwa abirabura muri Amerika, yatangiye nyuma urupfu rwa George Floyd wapfuye nyuma y’uko umupolisi amupfukamye ku ijosi iminota hafi 9.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA