AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunya-Uganda waguye muri ya mpanuka y’ indege yamenyekanye

Umunya-Uganda waguye muri ya mpanuka y’ indege yamenyekanye
12-03-2019 saa 06:56' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10037 | Ibitekerezo

Umupolisikazi witwa Christine Alolo, wari ufite ipeti rya Commissioner of Police niwe munya-Uganda waguye mu mpanuka y’ indege ya Ethiopian Airlines ku Cyumweru.

Polisi ya Uganda yashyizeho itsinda rishinzwe gushakisha umubiri wa nyakwigendera CP Christine Alolo wari mu bapolisi bakomeye ba Uganda bari mu butumwa bw’ Umuryango wa Afurika yunze ubumwe bwo kubungabunga amahoro muri Somalia(AMISOM).

Mu gitondo cyo ku wa 10 Werurwe nibwo indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 max 8 yagiriye ikibazo mu kirere cya Ethiopia nyuma y’ iminota itandatu ihagurutse, ihita imanuka butosho yisekura mu gace ka Bishoftu irashya. Mu bagenzi 149 n’ abakozi 8 bo mu ndege bari muri iyi ndege yari ifashe urugendo yerekeza Kenya ntawarokotse.

Icyateye iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana gusa ikizwi ni uko mu ikorwa rya Boeing 737 max 8, abatekinisiye bashyizemo uburyo butuma itanywa benzine nyinshi bikekwa ko aribyo bituma indege zo muri ubu bwoko zikora impanuka.

Iyi mpanuka yabaye mu gihe hari yashize amezi atanu indi nkayo ikoze impanuka ihitana abarenga 180.

Magingo aya kampani nyinshi zirimo na Ethiopian Airlines bahagaritse gukoresha indege za Boeing 737 max 8 nyuma y’ uko zikoze impanuka ebyiri mu mezi atanu. Gusa inzobere mu by’ indege zivuga ko hari hakiri kare ho gufata uyu mwanzuro.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga yemeje amakuru y’ uko CP Christine Alalo yaguye muri iyi mpanuka avuga ko yari avuye mu Butaliyani asubiye muri Somalia aho yacungaga umutekano.

Uganda yashyizeho itsinda riyobowe na AIGP Grace Turyagumanawe, umupolisi mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro ngo rikurikirane umurambo wa nyakwigendera nuboneka uzurizwe indege ushingurwe muri Uganda.

Inkuru bifitanye isano

Umunyarwanda wapfiriye mu mpanuka y’ indege ya Ethiopian Airlines

Uko babiri barokotse impanuka y’ indege ya Ethiopian Airlines

Indege zikoze nk’ iyakoze impanuka ejo zahagarikiwe ingendo

[http://ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Impanuka-y-indege-ya-Ethiopian-Airlines-Kenya-yatakaje-benshi-nta-Munyarwanda-warimo-Updates]


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA