AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyeshuri yakoze icya Leta amaze iminota 30 abyaye yatsindiye ku manota menshi

Umunyeshuri yakoze icya Leta amaze iminota 30 abyaye yatsindiye ku manota menshi
25-09-2019 saa 15:40' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5639 | Ibitekerezo

Umugore wo muri Ethiopia yakoreye ikizami cya Leta mu bitaro nyuma y’iminota 30 amaze kwibaruka mu kwa gatandatu yagize amanota 75%.

Almaz Derese w’imyaka 21 yabwiye BBC ko yishimiye amanota yabonye kuko amuhaye uburenganzira bwo gukomeza akiga kaminuza.

Uyu mubyeyi yifuza kuba umwenjenyeri avuga ko amanota yabonye atari ayiteze kuko yakoze amerewe nabi.

Agira ati "Igihe nari ntwite, sinigeraga nsinzira mu ijoro, nahitaga nkoresha uwo mwanya nkiga".

Atekereza ko iyo aza kuba adatwite cyangwa ngo ibise bimufate ku munsi w’ ikizami cya Leta yari kubona amanota menshi kurushaho.

Umugabo we, Tadese Tulu yemeza ko iyo umugore we adafatwa n’ ibise ku munsi y’ icya Leta yari kugira amanota menshi gusa ngo ntabwo byari kumunezeza nk’ uko bimunejeje ubu.

Almaz ati "Umugabo wange arashaka ko niga amashuri". Uyu mugore avuga ko abarimu n’ abanyeshuri bakomeza kumutera akanyabugabo ngo azakomeza amashuri.

Ubwo yafatwaga n’ibise, umugabo we Tadese yamujyanye ku bitaro ahita anyarukira ku ishuri gusaba ko bamureka agakora ikizami.

Ati "Igihe twari tugeze ku bitaro nakoze uko nshoboye ngo byose bigende neza, musigira abo mu muryango, nsimbukira k’ushinzwe uburezi”.

Uyu mugabo ntabwo yabonye umwana we avuka yabyumvise kuri telefone umwana arira.

Uwo mwana we w’umuhungu ubu afite amezi atatu kandi ameze neza mu gihe nyina we arimo yitegura gusubira ku ishuri.

Uwo mwana bamwise Yididiya, ni ukuvuga ngo "Impano y’Imana" rurimi rw’igihebreyi/igiheburayo ariko se avuga ko azwi ku izina ry’iritazirano "Abdi Bori".

Iryo naryo ni izina ry’ishuri nyina Almaz yigamo, bikaba bisonanura "ikizere cy’ ahazaza heza" mu rurimi rwabo rwitwa Afaan Oromo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA