AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umupangayi yajugunywe hanze nyuma yo kunanirwa kwishyura ubukode kubera coronavirus

Umupangayi yajugunywe hanze nyuma yo kunanirwa kwishyura ubukode kubera coronavirus
5-07-2020 saa 09:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2301 | Ibitekerezo

Abagabo batanu bagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga basohora shishi itabona umugore n’abana be bavuga ko yananiwe kwishura ubukode bw’inzu.

Byabereye mu gace kitwa Fedha mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya. Ikinyamakuru Nairobi News cyabonye iyi video kivuga ko umugore wayifashe avuga ko uyu mugore mugenzi we yajugunywe hanze mu masaha y’ijoro gaze akoresha mu guteka irafatirwa.

Ati “Uyu mugore usohowe muri iki gicuku arerekeza he ? Bamutwaye igicupa cya gaze bavuga ko kizasimbura ubukode bw’inzu abarimo”.

Muri iyo video hagaragaramo abagabo batanu bateruye uyu mugore bamusohora mu nzu. Abaturanyi be bamaganye iki gikorwa bavuga ko ari akarenganze akorewe.

Uwafashe iyi video avuga ko uyu mugore yasohowe mu nzu azira kutishyura, uretse no kutabona ubukode bw’inzu we n’abana be bari baburaye kubera kutabona icyo bateka kubw’ingaruka z’icyorezo cya covid-19 cyahagaritse ibikorwa bimwe na bimwe.

Iki kinyamakuru ntabwo cyabashije kumenya aho uyu mugore n’abana be baraye nyuma yo gusohorwa mu nzu.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta aherutse gusaba ba nyiri amazu akodesha kwihanganira abapangayi bazabura ubukode bw’inzu bitewe n’ingaruka za coronavirus.

Ibi bibaye mu gihe mu ntangiriro z’ukwezi kwa 5, Umugore wo muri Kenya witwa Peninah Bahati Kitsao, utuye mu mujyi wa Mombasa yafashwe amafoto atetse amabuye, amafoto akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye muri Kenya. Uyu mugore yabwiye ibitangazamakuru binyuranye ko yatetse aya mabuye kugira ngo ahe abana be 8 atunze, icyizere cy’uko baza kurya, kuko ngo COVID-19, yamuteje ubukene kugera aho abura icyo agaburira abana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA