Umurundikazi ,Floriane Irangabiye wabaga I kigali mu Rwanda afungiwe i Bujumbura mu biro by’iperereza ,akekwako gukorana n’imitwe irwanya Leta y’u Burundi no kuneka igihugu.
Amakuru Ijwi ry’Amerika rifite ni uko Floriane Irangabiye yageze i Bujumbura mu mpera z’ukwezi kwa 8 , maze afatwa tariki 28 z’uko kwezi . Umuryango we wemeza ko yahise ajyanwa gufungirwa mu biro bikuru by’iperereza aho akiri kugeza n’ubu.
Floriane Irangabiye yari amaze iminsi aba i Kigali mu Rwanda. Ashinjwa “gukorana n’imitwe y’abarwanya Leta y’u Burundi hamwe no gukorera iperereza ry’ikindi gihugu”.
Irangabiye arazwi cyane i Kigali mu Rwanda mu mashyirahamwe y’abagore baharanira uburenganzira bwa muntu . Akunda kandi gutanga ibiganiro ku ma radiyo atandukanye y’Abarundi akorera mu buhungiro cyane cyane iyitwa “Igicaniro” icisha ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga.
Ijwi ry’Amerika rivuga ko ari umugore utarya iminwa kandi akaba azwi nk’udatinya gutunga agatoki amakosa yose akorwa na Leta y’u Burundi mu byiciro bitandukanye.
Inshuti za Irangabiye zivuga ko we ataje I Kigali nk’impunzi ahubwo ko yahageze mbere y’u mwaka wa 2015 bityo ko yari afite viza imwemerera kuba ku butaka bw’u Rwanda nk’umunyamahanga .
Ngo igihe yajyaga i Bujumbura, hari bamwe mu bo bakorana yasezeye. Bamwe muri bo bemeza ko bamugiriye inama yo kutajya i Bujumbura kuko ashobora guhura n’ibibazo bagendeye ku magambo avuga ndetse n’amafoto amugaragaza ari kumwe n’abo u Burundi bwita abanzi b’igihgu.
Ku rubuga rwe rwa Twitter hagaragara amafoto atatu atandukanye ya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Irangabiye abinyujije ku rukuta rwe, yakunze kugaragaza ko akunda Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’umuryango we. Ifoto iri kuri ’profile’ ye irabishimangira, kuko agaragara ari kumwe n’Umukuru w’Igihugu.
Umuryango we waba utarashatse ko ifatwa rya rimenyekana hakiri kare.
Itabwa muri yombi rya Irangabiye ryatumye bamwe mu Barundi baba mu Rwanda bagira ubwoba bwo kuba bataha iwabo, kuko ngo na bo bashobora gufungwa nka mugenzi wabo.
Ijwi rya Amerika ryabajije umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi , Pierre Nkurikiye iyo avuga kuri iryo fatwa ry’umurundikazi wari amaze iminsi mu Rwanda, ntiyabasubiza.
Ihuriro ry’abagore baharanira amahoro n’umutekano, ryabwiye Ijwi ry’Amerika ko igihe kitaragera kugira ngo bagire icyo bavuga ku ifatwa rya Floriane Irangabiye.