AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuryango wa Benjamin Mkapa wahishuye indwara yahitanye uyu mukambwe wabaye Perezida

Umuryango wa Benjamin Mkapa wahishuye indwara yahitanye uyu mukambwe wabaye Perezida
27-07-2020 saa 16:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4481 | Ibitekerezo

Mu muhango w’idini wo gusezera kuri Benjamini William Mkapa wahoze ari perezida wa Tanzania wabereye mu mujyi wa Dar es Salaam ejo ku cyumweru, umuryango we watangaje ko yapfuye bitunguranye azize umutima.

William, umwe mu bo mu muryango we wavuze muri uyu muhango yagize ati : ’’Amaze kumva amakuru yarahagurutse ashaka nko kugenda ariko arongera aricara yunamika umutwe, nyuma baje kureba uko ameze basanze yapfuye. Ni byiza ko tuvuga ibi kuko buri wese ku mbuga nkoranyambaga yatangiye kwigira inzobere".

Magufuli yavuze ko Bwana Mkapa yariho avurirwa mu bitaro, ko amakuru arambuye ku rupfu rwe azavugwa nyuma.

Igitambo cya misa cyo kumusezeraho cyitabiriwe n’abantu batandukanye, abakuru ba kiliziya gatolika muri Tanzania bamushimiye ko yayiteje imbere muri iki gihugu.

Leta ya Tanzania yatangaje ko Benjamin William Mkapa azashyingurwa ku ivuko rye ahitwa Lupaso mu gace kitwa Mtwara mu majyepfo ya Tanzania.

Imihango yo kumusezera yatangiye ejo ku cyumweru ikazageza kuwa gatatu tariki 29 z’uku kwezi kwa karindwi.

Kassim Majaliwa, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania yatangaje ko kuwa kabiri ariwo munsi Mkapa azasezerwaho ku rwego rw’igihugu.

Leta y’u Burundi yatangaje ko minisitiri w’intebe Alain Guillaume Bunyonyi, yafashe urugendo ajya muri Tanzania kwifatanya nabo ’’gusezera no gushyingura" Bwana Mkapa.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ibendera ry’igihugu ryururutswa kugeza mu cya kabiri kuva uyu munsi kuwa mbere kugeza kuwa gatatu ’’mu rwego rwo kunamira" Bwana Mkapa.

Imihango yo kumusezeraho ku rwego rw’igihugu nirangira kuwa kabiri, nibwo umubiri we uzajyanwa gushyingurwa ku ivuko, nk’uko leta ya Tanzania ibivuga.

Majaliwa yabwiye abanyamakuru ko umubiri wa Mkapa, wari ufite imyaka 81, uzashyingurwa kuwa gatatu tariki 29 z’uku kwezi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA