konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Umwamikazi w’ amahembe y’ inzovu yakatiwe imyaka 15 yishingikirizaga ubuyobozi

Umwamikazi w’ amahembe y’ inzovu yakatiwe imyaka 15 yishingikirizaga ubuyobozi
20-02-2019 saa 11:20' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3295 | Ibitekerezo

Urukiko rwo mu mujyi wa Dar es Salaam kuri uyu wa Kabiri rwakatiye umugore w’ Umushinwa kubera uruhare yagize mu bucuruzi butemewe bw’ amahembe y’ inzovu. Yari umuyobozi ukomeye mu by’ ubucuruzi hagati ya Tanzania n’ Ubushinwa.

Yang Fenglan w’ imyaka 69 yahamijwe ko yacuruje amahembe y’ inzovu 706 afite agaciro ka miliyoni 2,5 z’ amadorali y’ Amerika hagati w’ umwaka wa 2000 na 2014.

Yakatiwe hamwe n’ abagabo babiri bo muri Tanzania bafatanyaga muri ubu bucuruzi Salvius Matembo na Philemon Manase.

Fenglan ngo ubucuruzi bwe bwahitanye inzovu nyinshi .Abashinzwe kurengera inyamaswa bavuga ko uru rubanza ari ingenzi mu myaka myinshi ishize.

Fenglan, umushinwakazi uba muri Tanzania kuva mu 1970 yahamijwe gucuruza aya mahembe ayavana muri Tanzania ayajyana muri Asia.

Ubwo yatabwaga muri yombi muri 2015 yari visi perezida w’ akanama ka Tanzania gashinzwe ubucuruzi hagati y’ Ubushinwa n’ Afurika.

Ubushimusi bw’ imyamaswa byatumye inzovu zigabanuka kugera 110,000 zivuye 415,000 nk’ uko bigaragazwa n’ imibare y’ ikigo mpuzamahanga kirengera inyamaswa (IUCN). Ibi byabaye kuva mu myaka 10 ishize.
Ubushimusi bw’ inzovu bufite ubukana kubera ko amahembe yazo afite isoko rikomeye muri Asia dore ko akorwamo imitako n’ ibikomo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...