AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umwangavu yatawe muri yombi agiye kurega se ko yamufashe ku ngufu

Umwangavu yatawe muri yombi agiye kurega se ko yamufashe ku ngufu
5-12-2019 saa 09:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5144 | Ibitekerezo

Polisi ya Kenya ikorera kuri sitasiyo ya Isebania yataye muri yombi umukobwa w’ imyaka 12 wari ugiye kuyiregera ko se yamufashe ku ngufu.

Uyu mukobwa avuga ko tariki 1 Ugushyingo 2019 aribwo se yamuhamagaye ngo amusange mu cyumba cye amutume yinjiyemo amusambanya ku gahato.

Uyu mukobwa yabwiye Dail Nation ko yagerageje gushaka ko umubyeyi we yahanirwa icyaha yakoze nibyagira icyo bitanga kuko abapolisi bamufunze aho gufunga uwakoze icyaha.

Polisi yafunze uyu mukobwa kugira ngo ibimenyetso bisibangane azabure gihamya ko yafashwe ku ngufu.

Uyu mukobwa wiga ku ishuri rya The Standard, mu mwaka wa 5 w’ amashuri abanza, se ni umupolisi ushinzwe kurinda abayobozi bo mu gace ka Migori.

Uyu mukobwa uba kwa nyirakuru agira ati “Nyogokuru yarambwiye ngo nge kureba papa mu mujyi wa Nyabohanse ampe amafaranga y’ ishuri amashilingi 13,890 ndimo ku ishuri. Yasanze ndimo koza ibyombo mu gitondo arambwira ngo musange mu cyumba araramo antume kugura ibyo kurya bya mu gitondo. Nabuze untabara anjugunya ku buriri akomeza igikorwa”.

Avuga ko yasohotse mu cyumba arira, yirukira kuri sitasiyo ya polisi ya Nyabohanse (aha niho se akora) ngo atange ikirego.

Ati “Nabitekerereje umukobwa uhakora, ahamagara papa n’ umukuru wa polisi bagerageza kunyumvisha ko ngomba kubabarira papa”

Saa munani z’ ijoro bamuvanye kuri sitasiyo yariho bamujyana kuyitwa Isebania, naho ahamara amasaha abiri bamujyana ku bitaro Nyayo kugira ngo apimwe.

Nyirakuru avuga ko yagiye gusura uyu mukobwa amaze iminsi 6 muri kasho, abapolisi banga ko amubona ngo amasaha y’ umugoroba yageze.

Mu minsi 6 yari amaze muri kasho niko abapolisi bamusimburanwagaho bamusaba kureka ikirego.

Nyirakuru ati “Birababaje kuba abapolisi bakabaye bararinze uwo uyu mwana aribo bafatanyije na se kumuhohotera. Icyo dushaka ni uko uyu mwana abona ubutabera. Uwakoze icyaha niwe widegembya agasanga umwana aho afungiye mu gihe twe batwimye uburenganzira bwo kumugeraho”.

Umushinjacyaha yavuze ko iyi dosiye yamugezeho ariko ngo ntiyiriwe akurikirana uregwa kuko nta bimenyetso yari afite.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kuria, Bernard Muriuki yavuze ko polisi yabuze ibimenyetso gusa ngo dosiye yasubijwe inyuma ngo hashakwe ibimenyetso bundi bushya uyu mwana abone ubutabera gusa kubibona biragoye kuko mu minsi 6 uyu mukobwa yamaze muri kasho ibimenyetso byinshi byasibanganye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA