Umugabo w’ Ubwongereza yatomboye muri Lottery miliyoni 105 z’ amayero ahita afatwa n’ indwara y’ umutima nk’ uko abivuga.
Tariki 19 Ugushyingo nibwo Steve Thomson w’ imyaka 41 n’ umugore we Lenka w’ imyaka bamenye ko batsindiye izi miliyoni.
Uyu mugabo wari umaze imyaka 25 akina uyu mukino w’ amahirwe ku buryo buhoraho, agira ati “Nahise ntagira gutitira, nkimenya ko natsinze, narimbizi ko nsindiye amafaranga menshi. Nabuze icyo nkora , ntekereza ko ari umutima wari umfashe”.
Uyu muryango umaze imyaka 17 ubana, ufitanye abana batatu , uyu mugabo ngo akunda kubwira abana be ati “Niba ikintu ugishaka ukigeraho”.
Lenka usanzwe acuruza ibinyamakuru mu Bwongereza avuga ko ikintu cya mbere bagomba gukoresha aya mafaranga ari ukujya mu butembere bakamarayo igihe kirenze umwaka.
Uyu muryango watungwaga n’ ibihumbi 285 by’ amayero, wishimiye ko bagiye kujya mu nzu nini buri mwana akagira icyumba cye.
Steve ati “Natekerezaga kuzubaka inzu nini, ariko ubu ngiye kujya ku mazu agurishwa nyigure. Imiryango yacu nayo tuzayifasha tuyigurire amazu”.
Abana be, umukuru yavuze ko ashaka inzu nini aho buri wese azagira icyumba cye, ubuheta avuga ko ashaka imodoka yo mu bwoko bwa telsa, bucura avuga ko ashaka iPhone ya Pink, bose se yarabibemereye.
Steve ati “Buri wese noheli izamubera nziza. Sinzi uko tuzabikora ariko sinzateka, mama ntazateka, Lenka ntazateka, gusa noheli y’ uyu mwaka izaba ari agatangaza”.
Mu mikino y’ amahirwe abantu benshi barahomba ariko uwungutse hari igihe ubuzima buhita buhinduka. Miliyoni 105 z’ amayero ni miliyari 105 mu mafaranga y’ u Rwanda.
Inzu Lenka na Steve babagamo
Aho Lenka acururiza ibinyamakuru