AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Undi musirikare ukomeye muri FDLR yishwe n’amarozi

Undi musirikare ukomeye muri FDLR yishwe n’amarozi
8-09-2022 saa 09:46' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1965 | Ibitekerezo

Col. Rwabarinda Joseph uzwi ku mazina ya Murume akaba yari ashinzwe itumunaho mu mutwe wa FDLR-FOCA yapfuye azize amarozi.

Amakuru ava Tongo muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yemeza ko Col.Murume yashizemo umwuka ku wa Mbere nijoro akaba yarafashwe n’indwara idasobanutse igahita imuhitana.

Umwe mu barwanyi ba FDLR wo ku rwego rwa ofisiye uri Kirama yavuze ko nyakwigendera yari amaze iminsi afitanye ibibazo na Gen Ntawunguka Pacific Omega, ndetse ko atakiri umwizerwa nyuma y’uko bari bamenye ko uyu mukoloneri avuka mu cyahoze ari Kigali-Ngari kandi abitwa abanyendunga bafatwa nk’abagambanyi muri FDLR.

Uyu musirikare Kandi yakomeje avuga ko nyakwigendera yaba yararogewe mu nzoga y’urwagwa abakongomani bita gasigisi yari yanyoye mu kabari kari ahitwa Kawunga ku mugore bivugwa ko ari inshoreke ya Maj.Bizabishaka umukozi w’ibiro bishinzwe iperereza muri FDLR.

Kuva Col.Murume yasoma kuri iyo nzoga yatangiye kuruka no gucisha hasi kugeza ubwo ashiriyemo umwuka.

Col.Murume ni muntu ki ?

Col.Rwabarinda Joseph yavukiye muri Komini Rubungo, Perefegitura ya Kigali-Ngali ubu ni mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali yinjiye mu ngabo za Leta EX FAR muri 1985, akora amahugurwa mu bijyanye n’itumanaho rya gisirikare akaba yaragiye mu Bufaransa, ndetse n’u Bubiligi.

Ubwo ingabo za FAR zatsindwaga, Murume yari afite ipeti rya Ajida aho yari umukozi ushinzwe itumanaho rya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.

Mu 1996 Col.Murume yinjiye mu bacengezi aho yari afite ibirindiro muri Pariki y’Ibirunga n’ubundi ashinzwe itumanaho mu karere k’imirwano kari kayobowe na Col.Karegeya Claudien uzwi ku mazina ya Ndege.

Guhera mu mwaka wa 1998 Murume yabaye umwarimu mu by’itumanaho mu Mashuri makuru ya gisirikare ESM na ESO by’umutwe wa ALIR.

Mu 2000 yahawe amahirwe yo kwinjizwa mu mahugurwa yiswe CPCR amugira Ofisiye mu gihe cy’umwaka yasoje afite ipeti rya Lieutenant.

Col. Murume apfuye afite inshingano za OTR (officier de transmission) muri FDLR-FOCA.

Ivomo:Rwandatribune


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA