AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Urujijo ku cyatumye YOUTUBE yanga gufunga mu Burundi iyi week-end yose

Urujijo ku cyatumye YOUTUBE yanga gufunga mu Burundi iyi week-end yose
16-12-2019 saa 11:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1352 | Ibitekerezo

Mu gihe muri iyi minsi urubuga rwa Youtube ruri muziri kwinjira ifaranga abarushyirwaho amashusho ntirwafunguka mu Burundi kuva kuwa gatanu ushize kugeza mu gitondo kuri uyu wa Mbere ikintu gikomeje gutera benshi kwijujuta.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko bababajwe YouTube itafungukaga.

Melchior Manirakiza w’i Ngozi yabwiye BBC ko yabanje kubyumvana abandi kuwa gatanu nijoro, nawe yagerageza ntifunguke, agatekereza ko ari ikibazo gisanzwe cyabaga kuri bamwe na bamwe.

Agira ati : "Kugeza ejo [ku cyumweru] byarabonekaga ko ari hose mu gihugu, abantu benshi bari kwijujuta ko yaba yafunzwe, ntabwo tuzi ibiri kuba".

Abakoresha uru rubuga mu Burundi bavuga ko mu gitondo uyu munsi ari bwo YouTube yongeye kubasha gufunguka mu gihugu.

Urwego rwa Leta rushinzwe kugenzura iby’ikoranabuhanga (Agence de Régulation de Communication et des Télécommunications) ntacyo rwatangaje kuri iki kibazo.

Félicité Muganwa, umunyeshuri muri kaminuza mu Bujumbura wari wananiwe gufungura YouTube muri weekend yatangaje ko yizeye ko ibi bitazasubira kuko uru rubuga aruvanaho byinshi.

Leta y’u Burundi iheruka kwamagana imirongo imwe ikorera kuri YouTube ivuga ko zikorera mu Rwanda zigacishwaho amakuru avuga ibitari ukuri mu Burundi.

YouTube ni urubuga rwa kabiri rusurwa cyane ku isi nyuma ya Google nk’uko bivugwa n’urubuga rw’ubushakashatsi kuri internet Wearesocial.

Ni urubuga rwa kabiri kandi rusurwa cyane mu Burundi nyuma ya Google nk’uko bigaragazwa na Alexa, urundi rubuga rw’ubushakashatsi ku basura internet ku isi.

YouTube ishyirwaho amashusho ajyanye n’imyidagaduro, imikino, politiki, ubuzima, amakuru n’ibindi byinshi.

U Burundi buritegura kwinjira mu matora y’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa gatanu umwaka utaha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA