AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uruntu runtu hagati ya Kabuga Félicien n’abamwunganira

Uruntu runtu hagati ya Kabuga Félicien n’abamwunganira
4-02-2022 saa 12:34' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 604 | Ibitekerezo

Umunyemari Félicien Kabuga ufatwa nka nomero ya mbere mu bateye inkunga ikorwa rya Jenoside yakorewe AbatutsiA mu 1994 yongeye kugaragara imbere y’Urukiko i La Haye mu Buholande, yasabye guhindurirwa ba Avoka be.

Félicien Kabuga ashinjwa ibyaha bya Jenoside, ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, gusa mbere ubwo yitabaga urukiko yarabihakanye.

Ubwo kuri uyu wa Kane mu masaha y’umugoroba yitabaga Urukiko yasabye guhindurirwa Umwunganizi we mu mategeko, akaba yamaze umwanya anenga abamwunganira nk’uko bitangazwa na BBC.

Kabuga w’imyaka 88, yamaze igihe kirekire yihishahisha kugeza ubwo yafatirwaga mu nkengero z’Umujyi wa Paris.Yafashwe tariki 16/05/2020.

Ashinjwa kuba ari we watumije imipanga yahabwaga urubyiruko rw’Interahamwe igakoreshwa mu kwica Abatutsi.

Ni n’umwe mu bashoramari bashyizeho Radio Milles Collines – RTLM yabaye igikoresho cyo gucengeza amatwara no gukwirakwiza urwango ku Batutsi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA