konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Urupfu rwa ba bakobwa bavutse bafatanye rwashenguye imitima ya benshi

Urupfu rwa ba bakobwa bavutse bafatanye rwashenguye imitima ya benshi
4-06-2018 saa 12:22' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7343 | Ibitekerezo 2

Maria na Consolata bavutse bafatanye bitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 2 Kamena 2018. Aba bakobwa bo muri Tanzania bitabye Imana bafite imyaka 22, urupfu rwabo rukaba rwababaje abatari bake muri iki gihugu.

Aba bakobwa batigeze boroherwa n’ubuzima mu myaka 22 yose bari babaye ku isi, bari bahuriye kuri bimwe mu bice by’umubiri wabo nk’umwijima n’ibihaha bimwe.

N’ubwo babanaga n’ikibazo gikomeye kubera ubuzima bwabo butabaga bumeze neza,Maria na Consolata bagerageje kujya mu ishuri bariga, barangiza amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse bakaba bitabye Imana bari kwiga Kaminuza aho babarizwaga muri Kaminuza ya RUCO iherereye mu mujyi wa Dar es Salaam.

Izi mpanga zakoze amateka akomeye aho benshi bazifataga nk’intwari nyuma yo kwiga amashuri abanza n’ayisumbuye bakayarangiza mu buzima bugoye kandi budasanzwe babayemo, bakerekana ko n’abafite ubumuga bukomeye bashoboye n’ubwo baca mu nzira zigoranye.

Mariya na Consolata batahwemaga kugaragaza ko bafitiye icyizere ubuzima bwabo bw’ejo hazaza,tariki ya 4 Mutarama 2018 nibwo ubuyobozi bwa Kaminuza ya RUCO bigagamo bwabajyanye kwa muganga nyuma yo kubona ko ubuzima bwabo butifashe neza.

Inkuru y’urupfu rw’izi mpanga Maria na Consolata rwababaje abanya-Tanzania benshi barimo na Perezida John Pombe Magufuli.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Magufuli yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Maria na Consolata, kandi bari bafite inzozi zo kuzakorera igihugu.

BBC yigeze gusura aba bakobwa ubwo bigaga mu ishuri ryisumbuye, maze icyo gihe umunyamakuru asaga bari gutegura ibizamini byari byegereje. Mu biganiro bagiranye icyo gihe Maria na Consolata bagaragazaga ko badacibwa intege n’ubumuga bavukanye ahubwo ko baterwa imbaraga n’uburyo babayeho bikaba bibaha icyizere cy’ejo hazaza.

Aba bakobwa bombi bari bafite amateka akomeye cyane, kuko nyina yitabye Imana akimara kubabyara nyuma gato na Se aza gupfa maze bakomeza kurerwa n’ababikira bo mu muryango wa Maria Consolata akaba ari naho hakomoka amazina yabo.

JPEG - 218.7 kb

Maria na Consolata bahoranaga inzozi zo kuzarangiza kwiga bakabona akazi gakomeye

IZINDI NKURU WASOMA: Abakobwa bavutse bafatanye bageze muri Kaminuza, gusa ubuzima bwabo buri mu kaga

Mu buryo butangaje abana bavutse bafatanye barangije amashuri yisumbuye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Sam Kuya 20-06-2018

Ibintu bisigaye bibera muri iy’isi biragaragara ko igeze k’umusozo kuko ibyo byose nibyahanuwe, mureke tube muso kdi dusenge ubudasiba kuko isi yo igeze aharindimuka!!! IMANA NIDUTABARE.

irakoze Kuya 4-06-2018

RIp Imana ibakire mubayo

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...