AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uwashinjwaga kwibasira abo mu bwoko bwa Banyarwanda na Banyankole yasanzwe iwe yapfuye

Uwashinjwaga  kwibasira abo mu bwoko bwa Banyarwanda  na Banyankole  yasanzwe  iwe yapfuye
24-10-2022 saa 08:33' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2062 | Ibitekerezo

Sulayiman Jakana Nadduli, usanzwe ari umuhungu w’uwigeze kuba Minisitiri muri Guverinoma ya Uganda, akaba yashinjwaga ibyaha byo kubiba urwango, bamusanze yapfiriye iwe mu gace ka Wobulenzi mu Karere ka Luwero, nyuma y’iminsi micye afunguwe.

Uyu muhungu wa Abdul Nadduli, yari asanzwe ari umwe mu mpirimbanyi za politiki muri Uganda.

Mu kwezi gushize kwa Nzeri, yari yafunguwe na Perezida w’Urukiko rwa Luwero, nyuma y’ibyumweru bibiri afunzwe akekwaho ibyaha birimo kubiba urwango hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yari yafunzwe kubera ubutumwa yatambukije kuri YouTube, bwumvikanamo amacakubiri no kwibasira abo mu bwoko bwa Banyankole na Banyarwanda.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka NUP, David Rubongoya, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yemeje inkuru y’urupfu rw’uyu munyapolitiki.

Yagize ati “Twabyukiye ku nkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umuvandimwe Jakana Nadduli.”

Yakomeje agira ati “Umuryango we uravuga ko yasanzwe iwe yapfuye, nyuma y’iminsi micye afunguwe.”

Uyu munyamabanga Mukuru wa NUP, yavuze ko yaherukaga kuvugana na nyakwigendera Jakana ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize kandi ko yumvaga amerewe neza.

Jakana yari yoherejwe gufungirwa muri Gereza ya Butuntumula iherereye mu Karere ka Luwero nyuma y’ibyumweru bibiri atawe muri yombi.

Umuryango we ushinja inzego z’umutekano kumukorera iyicarubozi nyuma yo kumuta muri yombi.

Yari yarekuwe tariki 21 Nzeri 2022 nyuma yo gutanga ingwate ya Miliyoni 5 z’amashilingi ya Uganda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA