konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uwiyita umuhungu wa Perezida Museveni abagizi ba nabi bamwigirijeho nkana

Uwiyita umuhungu wa Perezida Museveni abagizi ba nabi bamwigirijeho nkana
17-01-2019 saa 09:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5257 | Ibitekerezo

Benon Karebere wemeza ko ari umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni abagizi ba nabi bamuteye bamukomeretsa ku mutwe.

Abareba isura y’ uyu muhungu bemeza ko asa na Perezida Museveni. Benon w’ imyaka 41 avuga ko se yamutaye gusa avuga ko atari se wohereza abantu bo kumugirira nabi.

Benon yabwiye Matooke Republic ko umugiziwanabi yamuteye kuri butike acururizamo ari saa moya z’ umugoroba akanga gukingura.

Uyu mugiziwanabi yarakomaze abwira mushiki wa Benon ko ashaka Benon undi amubwira ko saa moya aba yakinze amusaba ko yagaruka bukeye.

Benon ati “Kuko umugabo yari kuri misiyo yazengurutse butike anyoherereza itafari arinyujije mu idirishya rimfata mu mutwe irindi rifata mushiki wanjye mu mutwe”

Benon yabwiye iki kinyamakuru ko icyo akeneye kuri Perezida Museveni ari uko yamuha isambu hanze ya Kampala akajya gutangira ubuzima bushya.

Yagize ati “Naramwinginze ko ampe ikibanza n’ isambu nazashyingurwamo napfuye ariko n’ uyu munsi amaso yaheze mu kirere. Ese agira ngo nzicirwe aha nka Kirumira?

Benon avuga ko abagizi ba nabi bamutera atari se(Perezida Museveni) ubohereza ahubwo ari abanzi ba Museveni bihishe inyuma y’ ubu bugizi bwa nabi ngo basige icyaha ubutegetsi bwa Museveni berekana ko bunaniwe.

Uyu muhungu asaba guverinoma ya Uganda ko yamwimura aho atuye cyangwa ikamushakira uburinzi niba Perezida Museveni adashaka kumwakira mu rugo nk’ umwana we.

Benon Karebere avuga ko nyina ari ku buriri agiye upfa aribwo yamubwiye ko Perezida Museveni ari we se.

Uyu muhungu kugeza ubu nta kimenyetso simusiga afite kigaragaza ko Perezida Museveni ari we se nubwo mu isura bajya gusa.

Gusa hari abasanga Museveni na Benon bakiranurwa no kupima uturemangingo tugaragaza amasano abantu bafitanye. Uwitwa Summer Donna yagize ati “Biroroshye, reka Perezida Museveni na Karebere bazapimwe DNA”

Perezida Museveni n’ umugore Janet Museveni bafitanye abana bane aribo Muhoozi Kainerugaba, Natasha Museveni Karugire, Patience Museveni Rwabwogo, Diana Museveni Kamuntu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...