Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umuhungu wa Perezida wa Mali witwa Karim Keïta, ari kwinezeza mu birori hanze y’igihugu. Aya mashusho yateje urunturuntu mu gihe se Perezida Ibrahim Boubacar Keïta ari ku rugamba ahanganyemo n’abatavugarumwe n’ubutegetsi.
Ku wa Kane no ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo aya mashusho yagiye hanze. Muri aya mashusho Karim Keïta uyobora komisiyo y’abadepite bashinzwe umutekano w’igihugu hari aho agaragara ari kumwe n’inshuti ze mu bwato bw’iraha, bwitwa ‘yacht’ biteretse ibyo kurya n’ibyo kunywa.
Uwashyize aya mashusho kuri twitter yanditseho ngo abaturage ba Mali barashonje, mu gihe umuhungu wa Perezida ari kwinezeza hanze y’igihugu.
Nyuma yo kubona ko abantu bamunenze bamukekaho gukoresha nabi umutungo w’igihugu, Karim Keïta yagize ati "Abantu batari beza bashatse kumvanga mu birori byabo bari bateguye hanze y’igihugu ariko sinatinzemo. Sinjye wagombaga kwishyura nta n’ubwo nari ku rutonde rw’abatumirwa”.
Karim yakomeje yizeza abaturage ba Mali ko muri ibi birori nta musoro w’igihugu wahatikiriye, ati “habe n’urumiya rw’umusoro w’abaturage rwakoreshejwemo”.
Jeune Afrique yatangaje ko bigoye kumenya aho aya mashusho yafatiwe n’igihe yafatiwe.
Malians are dying for hunger while the President son is living large pic.twitter.com/9BZJRqtR56
— Aboo (@aboo911) July 3, 2020
Aya mashusho agiye hanze mu gihe guverinoma ya Mali ihanganye bikomeye n’abatavugarumwe n’ubutegetsi basaba ko Perezida Ibrahim Boubacar Keïta ava ku butegetsi ariho kuva muri 2013.
Karim Keïta ni umwe mu bashyirwa mu majwi n’abigaragambya basaba ko Perezida Ibrahim Boubacar Keïta yegura.