AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Hagaragajwe ko Trump ari we nyamaswa ivugwa muri Bibiliya, kandi afitanye isano na 666

Hagaragajwe ko Trump ari we nyamaswa ivugwa muri Bibiliya, kandi afitanye isano na 666
11-11-2016 saa 09:26' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 69258 | Ibitekerezo 93

Nyuma y’uko Donald Trump agizwe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hatangiye kugaragazwa ibyo abantu bakwiye gushingiraho bemeza ko uyu ari we nyamaswa benshi bakunda kwita Antikirisitu (Anti Christ) ivugwa mu gitabo cy’ibyahishuwe muri Bibiliya, hashimangirwa ko ari umukozi wa Satani ukomeye uzageza isi ku mperuka, ndetse hagaragazwa n’isano afitanye cyane n’umubare 666.

Inyandiko y’ikinyamakuru Metro yagarutse kuri ibi, yerekana ko hari umusesenguzi batatangaje amazina wagaragaje ibimenyetso simusiga bikwiye gushingirwaho hemezwa ko Donald Trump ari we nyamaswa ivugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’ibyahishuwe

Uyu musesenguzi yabwiye Metro ko nk’uko Bibiliya ibivuga, Antikirisitu azaba ari icyamamare isi yose ishidukira, agaragara nk’umuntu uvuga menshi kandi ufite ururimi rubasha kuvuga abantu bose bakarangazwa n’ibyo avuga. Akomeza avuga ko azaba ari umuntu ugaragaza ko ari we gisubizo cy’ibibazo byose, kandi ko afite ububasha bwo kumvikanisha abari barananiwe gushyira hamwe. Akomeza agaragaza ko Bibiliya igaragaza ko uwo azaba ari umuntu uzavuga ko agiye gushyigikira Israel akanazana amahoro yari yarabuze, kandi akagaragara nk’umuntu ukunda cyane gutegeka. Ibi byose, uyu musesenguzi avuga ko ari byo birimo kuranga Donald Trump urebye mbere yo gutorwa n’ibyo yatangaje agiye gukora nyuma yo gutsinda amatora.

PNG - 396.5 kb

Ikintu gikomeye uyu musesenguzi aheraho agaragaza ko Donald Trump yaba ari we Antikirisitu uvugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe muri Bibiliya, ni uko ngo afite aho ahuriye n’umubare 666 ukunda kuvugwaho cyane ko ari ikimenyetso cya Satani. Kimwe mu byo uyu mukuru w’igihugu avugwaho kuba ahuriyeho n’umubare 666, ni inyubako ye iherereye ku muhanda ufite nimero 666 (666 Fifth Avenue).

Iyi nyubako kandi bigaragazwa ko yaguzwe amadolari ya Amerika angana na miliyoni 1.8, nabwo bakagaragaza ko aha harimo umubare 18 kandi ukaba ugizwe na 6 inshuro eshatu, bisobanura ko nabyo byaba birimo 666.

Umuryango wa Trump kandi ngo urimo guteganya kubaka indi nyubako y’akataraboneka yitwa One Journal Square, iyi ikazatwara akayabo ka miliyoni 666 z’amadolari ya Amerika, kandi ngo umwe mu bahanga mu by’ubwubatsi uri mu bize inyigo yayo, yamaze gutangaza ko izaba ifite uburebure bwa metero 203, wazihindura mu rugero rw’uburebure ruzwi nka "Feet" ugasanga ari 666.

JPEG - 287.2 kb

Hari ibinyamakuru byinshi byagiye bigaragaza ko Donald Trump yaba ari we Antikiristu

Inyubako izwi nka Trump Tower, nayo uyu musesenguzi yerekanye ko ifitanye isano cyane na Satani, kuko nayo ifite uburebure bwa metero 203 zingana na feet 666, kandi Donald Trump bikavugwa ko yaba yibera mu igorofa rya 66 ahanditse 66F, hanyuma bikaba bizwi ko inyuguti ya F ari iya 6 ku rutonde rw’inyuguti (alphabetic order) bityo nabyo bikabyara umubare 666.

Umwaka wa 2016 Donald Trump yatowemo, nawo ugaragazwa nk’umwaka usesengurwamo cyane umubare 666 kandi ukaba umwaka isi yahawemo inyamaswa izayigusha mu kaga gakomeye. Uyu musesenguzi agaragaza ko 2016 = 666 + 666 + 666 + 6 + 6 + 6, nabyo ngo bifuza no kujya ku butegetsi kwa Donald Trump.

Wowe urabona ute ibyagaragajwe n’uyu musesenguzi?


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 93
ABURAHAM Kuya 21-08-2019

MWIGE UBUHANUZ

Ndahayo Jean Pierre Kuya 5-03-2018

Mwige Bibiliya mureke gupapira. Ibyo uyu musesenguzi yavuze ni ibinyoma.

Ndahayo Jean Pierre Kuya 5-03-2018

Mwige Bibiliya mureke gupapira. Ibyo uyu musesenguzi yavuze ni ibinyoma.

Eric Kuya 18-10-2017

wapi uwo musesenguz yarihenze!

Babria Ashok Kuya 6-03-2017

Ahubwo mubee maso ngo mudashukwa,

Babria Ashok Kuya 6-03-2017

Ahubwo mubee maso ngo mudashukwa,

Murangwa Epaphrodite Kuya 6-03-2017

Uyu musesenguzi ni Fanatic w’abayobozi babanjirije Trump, kuko ababanje bakoze bibi byinshi kdi ntawigeze abavuga nabi iyingirwa musesenguzi rero uri gukireshwa n’abarishimiye itorwa RYA Trump kdi twese turibuka ubukana bwagaragazwaga na Hillary ashaka ko America irwana na Russia kdi urumva nukes zari kueangiza isi, none rero uyu wihaye gusesengura ahubwo agamihe gusebanya arabyirengagiza kdi twese twabonye deployment y’ingabo n’intwaro z’intambara Ku marembo ya Russia, icyo bisobanura ngirango buri were aracyumva uretse injiji itazi ingaruka z’intambara ya nuclaire, kuva trump ashaka amahoro hagati ya Russia na USA hari abatabishaka niyo ngirwa musesenguzi kuko hari abungukira muntamvara akenshi iyo zitari muri field yawe. So warmongers rero nibo batangiye tactics zose NGO bssebye, bangishe Trump abaturage kugeza aba impeached maze bakomeze bateze intanbara Ku isi(corporations, bankers na elites)bigize abantu bagena abakwiye gupfa no gukira nk’aho ari Imana, aba nibo iyinfirwa musesenguzi yakise anti Christ kuko bateza intambara bakica kdi bagasenya ibikorwaremezo abantu bubatse ibisekuruza, aba nibo banyuranya n’ugushaka kw’Imana.

keter Kuya 6-02-2017

Uyu musesenguzi ni fake. Ibyo yakabaye asesengura byakabaye bigendera ku buhanuzi nabwo bushingiye kuri bible. naho bitaba ibyo " He is FAKE analyst"

Denyse Iradukunda Kuya 6-02-2017

ahhhhha ni amayobera baramubeshyera kbsa! nibamureke yiyoborere noneho yemeye kotuzajya tujya USA nta visa none bari kumurwanya

tuyishime patrick Kuya 5-02-2017

Hari uvuze ngo abadive bemera Ellen white kurusha yuse,,mwangiye muvuga ibyo muhagazeho.ibyuvuze siko.

Mugisha Kuya 4-02-2017

Nkumurerwa utangira yita abasiramu ibyihebe abikurahe kushobora gusanga ibyihebe ari nabo mumadini atandukanye ibyareta ya American na baperezda bayo ntimwabimenya bayoboy,isi

Mugisha Kuya 4-02-2017

Nkumurerwa utangira yita abasiramu ibyihebe abikurahe kushobora gusanga ibyihebe ari nabo mumadini atandukanye ibyareta ya American na baperezda bayo ntimwabimenya bayoboy,isi

Maximos Kuya 4-02-2017

Bajye bagabanya imitwe babyibutse se ari uko abaye Prezida ubundi ibyo byose ko yari asanzwe sbitunze kuki batari barabyanditse baca umugani mu gifaransa ngo L’HOMME DE VALEUR FAIT L’OBJET DE CRITIQUES

Sylvère Kuya 4-02-2017

vyukuri murumva iyo nyamaswa muyikene?murakeneye koko kuyimenya?uwukeneye kuyimenya nanyandikire ndayigwereke#alexisniyukuri@yahoo.com

Uwamurera Kuya 4-02-2017

Uyu museseguzi numusazi, trump yemera yesu, bibiliya, arwanya illuminati,kd nibo bakabaye bitwa anti Christ, murabeshya pe....Imana niyo nkuru , none c mumuharabika kuberako akize mukibwirako tutabibona? Ikindi , nawe ari wowe ntiwakwemerera abasiramu nukuntu ariko barera bagakuza ibyohebe byirirw byica inziraarengane, nkubu hazutse abantu Bose bishwe nibyihebe byabasilamu mwaba mwumva ko badashyigikira trump, abimukira kuki bimva ko batura mugihugu cyabandi kungufu? Abahuza ibitsina, .....nibi bituma mwanga TRUMP ntakindi,rero twarahumutse niba mugirango tumwange wapi....anti christo ureanya homosexuality nuwahe? Homosexuality niyo yarimbuye abantu bo waba roti...none ngo ngwiki? Mutegereze undi muzita anti christo...

mj Kuya 4-02-2017

Mujye mureka imitwe.Trump arwanya imigenzo yose ya satani namwe ngo niwe kimenyetso 666.

-xxxx- Kuya 4-02-2017

Si ukuri kuko trump ntabwo ashyura abantu hanwe ahubwo arabatanya

Claudine Kuya 4-02-2017

Iyi nkuru iyo bihangana bakavugamo nibyo ashyigikiye bigesheje Imana icyubahiro mbere yo kumwita anti Christ Trump ko yamaganye ubutinganyi akamagana gukuramo inda ahubwo muzatungundwa uyu mugabo yatunzwe inkoni ni Mana.

Byose Kuya 4-02-2017

Aba ni abahanuzi b’ibinyoma. Na Obama bavugaga ko ari Antichrist

Dani Kuya 18-01-2017

Yesu ati:naje mwizina rya Data ntimwanyemera ariko undi naza mwizina rye muzamwemera, mubyahishuwe naho hagira hati ubisoma abyitondere kuko uwo mubare arizina ryumuntu. Muzabaze abadiventist ngo ari Yesu na Madam Ellen White mwemera nde? Bazababwira ko bose babemera ariko uwo bemera cyane nuwo mugore. Mwitondere aya madini

ivunimpuruza Kuya 18-01-2017

uyu musesenguzi ndamwemeye ni umuhanga cyane,ni umushakashatsi udashakisha kbs,urabona ukuntu yahuje ibintu byose numubare 666 kd nukuri birahura nubwo byaba atari ukuri kuko jye nemerako biblia atari igitabo cyimana ni bibliotheque yakozwe nako yubatswe nabahanga babaromani kubera ubupapa bwoguha imbaraga amateka yakiliziya ndetse nabongereza kubera gushaka kugumana power ku isi,biblia ni ihuriro ryibitabo birimo ibitekerezo byabantu kuko harimo amabaruwa,imigani,indirimbo,ubutumwa,ibisigo,inzozi nibindi byose bandikaga baganisha kuntego bifuzaga.Nubu hari abiyita intumwa,abahanuzi kd bizwiko ari ibinyoma byogushaka indonke,ni business kuko ubigiyemo wese akira vuba naho kucyicaro cyabyo iyo iroma no mubwongereza mafia niho zibarizwa,ni abaherwe barakungahaye.Ukurusha ubutunzi akurusha nijambo,Imana izatabare abafata biblia nkijambo ryimana cg igitabo cyimana

john Kuya 22-12-2016

ibyobyose nibitekerezo byabanababantu.Yesu yaratubwiyengo tugendekwisihose tubwirizubutwa uwihana azabatizwe,arikwabantubo ntibakibikora ahubwo barimurugambo.bakoribyobatumwe,bakarekaguteza imvururu mubatuyisi.isintabwo ishaje ahubwo abayituye nitwe dushaje.nukorero twihane kuko ubwami bwijuruburihafi.

Ishimwe Straton Kuya 18-12-2016

ko numva is I igeze kwiherezo!!! mwihane yesu aragaruka bidatinze!!!

Ishimwe Straton Kuya 18-12-2016

ko numva is I igeze kwiherezo!!! mwihane yesu aragaruka bidatinze!!!

NIJZ Kuya 2-12-2016

uwo musesenguzi n psycopath

ben Kuya 23-11-2016

Ant-Christ si Trump mujye mugenzuza ibyo byegeranyo n’ubusesenguzi ijambo ry’Imana. Mbere aha bavuzeko Clinton Hillary ariwe uzatorwa nti kuko byanditswe byera ndetse abahanuzi benshi ngo barabihanuye but finally ntiyatowe none bageze kuri Trump. Stop abusing people musome ijambo ry’Imana umunyabyaha areke ingeso ze n’ukiranuka akomeze icyo yahawe kuko kugaruka kwa Kiristo kuri bugufi. Nkuko byanditswe ngo hazaba inkuru z’impuha nyishi.

Regis Kuya 17-11-2016

Aba banyamadini biyita "abakozi b’Imana" bakiha gusebya abantu yaremye, ni ukubitondera kuko na bo ubwabo Imana igiye kubihakana yerekane ko atari yo yabatumye, ko atari yo bakorera. None se ubu wa wundi wakriye mu maturo yambura abantu muri Nigeria ntiaysebye, aho atangaza ko yeretswe ko Hillary Clinton ari we uzatorerwa kuba President wa USA?

Regis Kuya 17-11-2016

Ariko abantu ntibanyurwa koko. Mbere bavugaga ko Mrs. Clinton natorwa rizaba ari ryo herezo ry’isi, na bwo bakerekana ukuntu ahuye neza neza n’umubare 666, none babyimuriye kuri Trump. Bareba all influencial people bakabahindura inyamaswa ivigwa na Bibilita: nguwo Papa, nguwo Obama, n’abandi n’abandi. Ese ubundi kuki bafata igihe cyabo bakagiharira kuvuga kuri antichrist, baba babona bidufasha iki? Ahubwo ni bo bakozi b’uwo ANTICHRIST barimo baramwamamaza!

Mukiza Kuya 17-11-2016

Izi ni propagande z’Abadive, nibo bavuga ibintu bidafite gahunda bashyiraho n’amatariki isi izarangiriraho, itariki yagera ntihagire ikiba bakahimba ibindi.
Hambere abadive bavugaga ko PAPA Jean Paul II ariwe ya nyamaswa ifite ikimenyetso cya 666, none uyu munsi bihindutse TRUMP.

Abadive nabagirira inama yo kwisubiraho bakareka gutera ubwoba no gushuka abayoboke babo. Nibo bishe yesu kubera isabato, nyuma bagashyiraho n’amatariki azagarukiraho, babeshya abayoboke babo ko imanza zigeze kure zicibwa mu ijuru. Ibyo ninde wabibabwiye? ni ubuhe bubasha mufite bwo kumenya ibibera mu ijuru? INJIJI GUSA!

hope Kuya 16-11-2016

BURI WESE NI AMENYE URUHANDE ARIMO. ATEGEREZE KUGARUKA KWA YESU NAHO IBYAHANUWE NTABWO TUZABIBUZA GUSOHORA, ICYINGENZI JYEWE MBONA NI UKO TWAHAGARARA DUSHIKAMYE MUKWIZERA TUKOMATANA NA YESU, BA TROMPE TUKABAREKA KUKO NI ABANA BABANTU SI IMANA. MURAKOZE

theodore Kuya 15-11-2016

azabikora biriya nukwivugira wese su muntu

dido Kuya 15-11-2016

Ahubwo Trump mwitegereje neza mwasanga ari Pro-Christ...

ibyanditswe Kuya 14-11-2016

mureke ibyanditwse bisohore,kuko ntana kimwe kitazasohora kandi ntanyuguti nimwe yo mubyahishuwe izaryamira indi.naho wowe Anne uvuga ngo nibyabadive aho nukubeshya kuko bibiliya iravuga ngo ibihishwe nibyImana,ariko ibyahishuwe nibyacu nabana bacu.igikwiye niki Pawulo ati"mwambare intwaro zose zImana kugirango muba guhagara mudatsinzwe
nuburiganya bwa satani.murakoze

alex Kuya 14-11-2016

Ibyahanuwe ntakizabibuza gusohora, wowe banza ukore ibyo Imana igusaba wihane ibyaha byawe, ibindi izabikuyoboramo neza. Kumenya anti- christ tutumvira Imana nta cyo byatumarira. Yesu icyo agusaba ni ikii cyonyine:ihane kuko ubwami bw’Imana buri hafi" Mat.4:17. Numara kubikora nta teka uzacirwaho nubwo ba anti-christ bangana numusenyi. Umwuka wa anti-christ ni imikorere yose ihakana Yesu: turebye neza rero wasanga na mama wawe cg papa wawe cg mukuru wawe cg inshuti yawe,umuyobozi wawe ari anti- christ, ndetse nawe ubwawe uri anti- christ bitewe nuko ufashe Christ. Twigenzure ko natwe ubwacu tutari ba anti-christ. Murakoze.

hanyurwimfura frederic Kuya 14-11-2016

mube maso kandi MUDENGE.

Anne Kuya 13-11-2016

papa mumureke na trump mumuveho abavugibyo ni abagendera kumahame ya Abadive bakunda kwishyira aheza nyamara wasanga nkuko bishe yesu bamuziza isabato iyo 666 irikurimwe mureke Imana izitangire umwanzuro naho ubuhanuzi bwibinyoma buhagarare musenge muzicyomukora naho gucira abandi imanza byazababuza ubwami bw’Ijuru

Robert Kuya 13-11-2016

ibyo nukubeshyera Trump ubyo kuki batabyanditse mbere yuko aba President

IRABIZI Kuya 13-11-2016

Ariko nanubu ntimuramenya ko imana ariyo izicira urubanza?jye mbona dukwiye kwitonda tukamenyako murururugendo ntamuhanga wowe Kora ibyiza naho anti Christ nababwira iki courage igihe kitarabacika erega ikibi kinjiye aheera!

Ntirenganya Sylvestre Kuya 13-11-2016

Mureke guharabika Trump mujijisha kuko turabizi neza ko 666 ari ikimenyetso cya Papa nk’ inyamanswa ivugwa murine Bible hanyuma igishushanyo cyayo kikaba ubutegetsi bwa Roma.

ephrem Kuya 12-11-2016

murapfubusa abantu bari kwibwira ibyenda kuba kdi niko byahanuwe, uwatangaje ko anti Christ ari trump afite indi mpamvu

ephrem Kuya 12-11-2016

murapfubusa abantu bari kwibwira ibyenda kuba kdi niko byahanuwe, uwatangaje ko anti Christ ari trump afite indi mpamvu

-xxxx- Kuya 12-11-2016

ntakundi

ok Kuya 12-11-2016

ntidunkwiye guterwa ubwoba nibyo tubona ahubwo dukwiye kwambara intwaro zurumuri

Emmy Kuya 12-11-2016

byose murabeshya Imana niyo izarimbura abanyabyaha

alpha Kuya 12-11-2016

Ubugaturika buhamya ko ari nero abandi bakavuga ubupapa none ubutinganyi bwarimbije sodomu n’i Gomola buhawe intebe ndetse buragana muri bible mwaretse bikadusohoreraho ko twabwiwe ngo UBISOMA ABYITONDERE KUKO ARI UMUBARE W’UMUNTU

Potien Kuya 12-11-2016

Ahaa,papa c noneho abaye umwere noneho? na obama yaravuzwe,gusa Ubu nanjye mbaye umuntu ukomeye kwisi ibihamya byuko nkorana na satani,ninde wabashutse c ko abakomeye ari abasatani gusa,konziko c bamwe kuva kuwambere paka kucyumweru bigisha imperuka kuki batari barabyigishije? gusa dushatse twasenyera umugozi umwe buri wese akimenya kugiti cye nkareka kumenya abandi nanjye ntiyizi,kuko nasanze dupfa ubusa kandi uwabituzanye yigaramiye twe twarahindutse abacakara bintekerezo ze.

pierre Kuya 12-11-2016

nashinjyiro narito bufite uretse iryoguharabika umuntu

yesu Kuya 12-11-2016

Anti-Kirisito ni kamere muntu yo imubuza guhitamo ikiza agahitamo ikibi kizamurimbuza; bityo akarimbuka kandi Kirisito ari ubugingo buhoraho kubamwizeye. na Satani yaratsinzwe, izo kamere zanyu z’amacakubiri nizo zibabereye Satani uyu munsi. Amadini yose aho ava akagera ntaryashyizweho n’ijuru;yose akomoka k’umubi.

yup Kuya 12-11-2016

ibyo ni ibinyoma na obama nawe niko bamwitaga bavuga ngo niwe idriss uzarimbura isi

Messenger Kuya 12-11-2016

hhhhh ntago muzi #Antikristo icyo aricyo ahubwo
antikristo ni babandi birirwa babahanurira ibintu ntibisohore babandi mwirirwa mwirukaho mu byumba by’amasengesho naza #Kanyarira nkaho ariho Imana ituye ..
#Antikristo ni babandi bahakana ko yesu ari umwana w’Imana ... What if Trump is #Anti-Christ?? Mwakurikiye Kristo mukareka Antikristo??
#Beware 2Timothy 3:1 This know also, that in the last days perilous *times* shall come. not Person

true man Kuya 12-11-2016

nawe ubwawe uwqgushakaho sign zenda guhura na triple six yazibona.
jya youtube urasanga proof nka maganatanu zishinja obama kub anti-christ.

Francis Kuya 12-11-2016

Ibintagaciro nabiha kuko ntanumwe muba president ba Amerika utarigeze yitirirwa anti-christ ikindi kandi ubwo bushskashatsi ushatse nawe ubwawe hari imibare nibimenyetso byinshi bya za leta nibigo byigenga wahuzimibare bikaguha 666 nushaka urugero uzakore comment untumire.

emmanuel Kuya 12-11-2016

Antichrist bivuga urwanya Kristo(1yoh2:18-23).Bivuga utandukira inyigisho y’ukuri mubyanditswe byera akigisha ibinyoma. Antichrist kandi bivuga uwigereranya na Kristo cyangwa akigira Imana(2tes2:3-4).soma PROMPTA BIBLIOTHECA vol . VI urabona amakuru kuri ibyo. Ibyo bitangazwa nibyo kurangaza, ahubwo genzura neza urasanga Antichrist yaraganje my madini n’amatorero Atari make.Ifashishe.Mat23:4-12,Mark9:35.10:41-45,ibyak4:12.Suzuma ibi:Mat5:33-37,yak5:12,n’ibindi bisa n’ibyo byose niimikorere ya Antichrist, Kandi yashinze imfatiro ze kera cyane, ahubwo abakorerwamo n’uwo mwuka bo bahora biyemeza ko bituriye mu Kuri.

m.c Kuya 12-11-2016

Ibi nugusebanya!kwita umuntu abantu bahisemo nk’umuyobozi ngo nisatani,kandi Imana ariyo yimika abayobozi!umuntu wahimbye Iyi Nkuru yashebeje Trump.Bihagije kwigisha Ko Christo ariwe mucunguzi w’abantu Bose,kandi yaranesheje nabari muri we bazanesha.Naho kwirirwa mwigisha satani ndetse munamwitiranya ,n’abo Imana Habaye inshingano nubuyobe bukomeye.mubireke mwigishe Inkuru nziza,mwokwigisha Iza satani.murakoze!

Sabushimike Kuya 12-11-2016

Ariko uyu muntu wanditse iyi nkuru azi ubuhanuzi?
Umubare 666 ntabwo ari ikintu gifatika wabonesha amaso cyanditse *kandi uwo mubare ni umubare w’umuntu*

Dutekereze inzira zacu tuzigenzure tubone kugarukira Imana...

Jamari Kuya 12-11-2016

Dushibora kwibeshya nk abantu ariko icyo nzi nuko Anti christ uzaza atari umuntu wo mu idini cg w umutegetsi.
Azaza yiyoroheje kugeza uzagenda agaragaza buhoro buhoro uko ari nyamaswa ivugwa muri Bibiliya.
Bizagarazwa nuko azagera aho ahagarara ahera h Imana .
Uyu mugabo rero uko yatangiye bigaragazwa ko atari we.
Gusa ibyo mwavuze haruguru aho ni ibimenyetso byo kuza kwa Anti Christ

unlimited Kuya 11-11-2016

Mube maso kandi musenge kuko ntawe Uzi umunsi n’igihe Isi izarangirira,ikiruta ibindi byose ni ukwanga icyaha n’igisa nacyo cyose

eric Kuya 11-11-2016

Nyamuneka mwagize ubushishozi mubyo mubwirwa byaba byo byaba ibinyoma kwizera imana yakuremye ugakiranuka birahagije maze ibindibyo mubitege amaso Kuko byaranditswe. Mbese muranyomoza ibyanditswe? Uwuzi anti-christo ahakane dushishoze bavandimwe maze abavugabo ntibabura ahubwo nibo bavuga gutekereza kubwo bavuga.

Zzz Kuya 11-11-2016

Yemwe nimwimenye n’Imana yanyu muve kimusaza Imana niyoyamuremye ubwose ,umuntu yabaye igikoko gute?

Mukore ubushake bw’ Imana ibindi ntibibareba

jt Kuya 11-11-2016

Nimwibaze umuntu wese usomye iyi nkuru aramutse abonye ko ibi bintu ari ukuri! Icyakurikiraho ni ukwiha Imana byimazeyo maze umugambi wa satani wo kujijisha abantu ngo batamenya ukuri bakihana ugapfuba.
Gusa twibuke ko satani arusha abantu ubwenge ku buryo batabasha kumenya uburyarya ari kubashyiraho bagatungurwa no kwibona mu mutego. Ariko uwubaha Imana akayizera abasha kubona ayo mayeri yose ya satani kandi Imana ikamubashisha kuyasimbuka.
Naho ibyo umusesenguzi avuga kuri Trump, buri wese asabe Imana kumusobanurira ibyanditswe muri Bibiliya aramenya ukuri aho gufata umwanzuro dushingiye ku mitekerereze yacu. Murakoze!

1 | 2
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...