AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Papa Francis yakiriye Perezida Emmanuel Macron baganira ku kibazo cy’abimukira

Papa Francis yakiriye Perezida Emmanuel Macron baganira ku kibazo cy’abimukira
26-11-2021 saa 14:53' | By Editor | Yasomwe n'abantu 505 | Ibitekerezo

Papa Francis yakiriye Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron uri i Roma, baganira ku ngingo zinyuranye zirebana n’ibibazo byugarije Isi birimo ikijyanye n’abimukira.

Perezida Macron ni ubwa kabiri abonanye na Papa Francis kuva yatorerwa kuyobora u Bufaransa.

Papa Francis abonanye na Perezida Macron mu gihe hari ibibazo bikomeye bijyanye n’abimukira aho kuri uyu wa Gatatu hari 27 barohamye berecyeza i Burayi.

Ibinyamakuru bikomeye i Burayi bivuga ko ikiganiro Papa Francis yagiranye na Macron kibanze kuri iyi ngingo ndetse n’ijyanye n’ibirego bimaze iminsi bishinjwa Kiliziya Gatulika by’ihohoterwa rikorerwa abagore.

Ubwo yari amaze kubonana na Papa Francis, Emmanuel Macron yabwiye Itangazamakuru ko baganiriye ku ngingo zinyuranye zirebana n’ibibazo byugarije Isi zirimo n’iyi y’abimukira.

Emmanuel Macron aganira n’Abanyamakuru yagize ati “Tugomba kugira politiki yo gukorana n’ibihugu bakomokamo ndetse n’aho berecyeza kugira ngo tugabanye ibyo bibazo. Tugomba kurinda imipaka yacu iduhuza n’ibindi bihugu mu rwego rwo gukumira ibyaha byo gucuruza abantu.”

Mu ntangiro z’iki cyumweru, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo na we yari yabonanye na Papa Francis bagirana ibiganiro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA