AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Tanzania : Umupasiteri yafatiwe mu irimbi ari gusambanya umwana

Tanzania : Umupasiteri yafatiwe mu irimbi ari gusambanya umwana
6-12-2020 saa 12:13' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 4050 | Ibitekerezo

Inzego zishinzwe umutekano mu Ntara ya Ruvuma muri Tanzania zataye muri yombi umupasiteri w’imyaka 72 wari umaze gufatwa na Polisi yo muri ako gace akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa.

Uyu mupasiteri uzwi ku izina rya Boston Chimalilo yatawe muri yombi nyuma yo gusangwa mu irimbi ari gusambanya uyu mwana w’umukobwa bivugwa ko ari mu kigero cy’imyaka 13 y’amavuko dore ko yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Pasiteri Boston asanzwe akorera umurimo w’Imana mu Itorero ryitwa Pantecostal Gospel Mission rikorera mu Karere ka Mbinga.

Ikinyamakuru Rastafrica cyo muri Tanzania dukesha iyi nkuru cyatangaje ko uyu mwana w’umukobwa yari asanzwe aryamana n’uyu mukozi w’Imana.

Umuyobozi wa Polisi muri kariya gace, Simon Marwa Maigwa, yavuze ko uyu mupasiteri yafashwe ku wa 1 Ukuboza 2020, afatiwe ahantu hari irimbi rusange.

Yagize ati “Abasamariya beza barimo gutambuka nibo babonye uwo mupasiteri ari muri ako gace karimo irimbi arimo gusambanya uwo mwana, bahise batumenyesha turamufata turamufunga.

Biteganyijwe ko uyu mupasiteri azagezwa imbere y’inkiko mu gihe uyu mwana we yahise ajyanwa kwa muganga.

Pasiteri Boston ngo yatangiye gusambana n’uyu mwana mu mwaka ushize wa 2019.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA