konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
CHENO

Gahunda yo kubonana kwa Perezida Trump na Kim Jong Un yatangiye kuzamo kidobya

Gahunda yo kubonana kwa Perezida Trump na Kim Jong Un yatangiye kuzamo kidobya
16-05-2018 saa 13:35' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1418 | Ibitekerezo

Mu gihe harimo hitegurwa ibiganiro bidasanzwe byari kuzandika amateka hagati ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na mugenzi we Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru badasanzwe bacana uwaka, bishobora kuzahagarikwa nk’uko ubutegetsi bwa Korea ya Ruguru bwabitangaje.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru bwatangaje ko Amerika nikomeza kwishongora ko igiye guhagarika gahunda za Korea zo gukoresha imbaraga kirimbuzi, ngo biratuma Perezida w’iki gihugu Kim Jong Un ahagarika igitaraganya gahunda yari afitanye na Trump muri Kamena.

Uretse ubu bwishongozi ubutegetsi bwa Korea bushinja Leta Zunze ubumwe za Amerika kandi, ngo buranayisaba ko yahagarika gahunda irimo y’imyitozo y’ingabo zayo [USA] irimo gufatanya n’ingabo za Korea y’Epfo ibintu biri gufatwa n’iki gihugu nk’ubugambanyi.

Minisitiri wa Mbere wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Korea ya Ruguru, Kim Kye Gwan, yagaragaje ko ngo USA ishaka kwerekana ko iri mu mugambi wo guhagarika ibikorwa bya Korea ya Ruguru byo gucura ibitwaro kirimbuzi.

Kim Kye Gwan yanavuze ko ngo USA yagaragaje ko izagenera Korea ya Ruguru inkunga mu gihe baretse umugambi w’ibitwaro kirimbuzi. Ibi iki gihugu kikaba kibifata nk’ubwishongozi kurusha gushaka inzira y’ubwiyunge.

Kim Kye Gwan yabwiye ibiro ntaramakuru bya Korea ya Ruguru ko ‘niba Leta zunze Ubumwe za Amerika ikomeje ibi’ ngo Perezida Kim Jong Un azahagarika ibiganiro byose yarimo na USA.

Gahunda yo guhura kwa Perezida Donald Trump na Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru yari iteganyijwe tariki ya 12 Kamena 2018 muri Singapore, n’ubwo itangiye kuzamo kidobya .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
 • melaniecase https://www.facebook.com/drolihamiraclemedicine/
  Contact him today and he will have a testimony ... Good luck!

  Dr. OLIHA also cures:
  1. HIV / AIDS
  2. HERPES 1/2
  3. CANCER
  4. ALS (Lou Gehrig’s disease)
  5. Hepatitis B
  6. chronic pancreatic
  7. emphysema
  8. COPD (chronic obstructive pulmonary disease)

  ">Hello everyone out there, I’m here to give my testimony about a herbalist doctor who helped (...)
 • IZINDI NKURU WASOMA
  Loading...