AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yavuye muri Congo mu ruzinduko rw’iminsi 3

AMAFOTO : Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yavuye muri Congo mu ruzinduko rw’iminsi 3
18-04-2021 saa 09:11' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3979 | Ibitekerezo

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasubiye mu gihugu cye nyuma y’iminsi itatu ari mu ruzinduko muri Congo-Brazzaville aho yanitabiriye irahira rya mugenzi we wa kiriya gihugu, Denis Sassou N’Guesso.

Perezida Evariste Ndayishimiye wagiye muri Congo-Brazzaville ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 15 Mata 2021, yagiye aherekejwe na Madamu we, Angélique Ndayishimiye.

Perezida Evariste Ndayishimiye na Madamu Angélique Ndayishimiye, ku kibuga cy’indege muri Congo-Brazaville bakiriwe na n’Uwungirije Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu ari we Firmin Ayessa.

Bwakeye bitabira umuhango w’irahira rya Sassou N’Guesso wanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wagiye ahagarariye Perezida Paul Kagame.

Perezida Evariste Ndayishimiye muri uriya muhango yanabonanye n’abakomeye ku mugabane wa Africa barimo Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo unayoboye Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe.

Ndayishimiye kandi yahuye n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde ; uwa Guinée Équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, uwa Togo, Faure Gnassingbé.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA