AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Umuyobozi wa UNHCR uherutse kwakirwa na Perezida Kagame yanakiriwe na Perezida w’u Burundi

AMAFOTO : Umuyobozi wa UNHCR uherutse kwakirwa na Perezida Kagame yanakiriwe na Perezida w’u Burundi
29-04-2021 saa 08:31' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1583 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi uherutse kwakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanakiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.

Filippo Grandi uherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda, yasuye ibikorwa binyuranye birimo inkambi zirimo ikigo gicumbikiye abimukira bavuye muri Libya bashaka ubuhungiro.

Uyu muyobozi wa UNHCR ku Isi, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bushishozi bwe buhanitse bwo kuba yaremeye ko u Rwanda rwakira bariya bimukira bari bageramiwe aho bari bari muri Libya.

Ku wa Mbere tariki 26 Mata 2021, Filippo Grandi yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye bagirana ibiganiro.

Ku wa Kabiri tariki 27 Mata 2021, ubwo Filippo Grandi yasozaga uruzinduko rwe mu Rwanda, yagiye i Nemba mu Karere ka Bugesera ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ubwo yakurikiranaga igikorwa cyo gucyura impunzi z’Abarundi zari zimaze imyaka igera kuri itandatu ziri mu Rwanda.

Uyu muyobozi wa UNHCR ku Isi yahise akomereza uruzinduko rwe mu Burundi, kimwe mu bihugu bifite impunzi nyinshi mu karere zahungiye mu bihugu binyuranye byo muri aka karere.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, Filippo Grandi yakiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu biro bye bagirana ibiganiro.

Filippo Grandi na Perezida Evariste Ndayishimiye baganiriye ku bikorwa byo gucyura impunzi z’Abarundi ziri mu bihugu byo mu karere birimo u Rwanda, Tanzania na Uganda.

Uyu muyobozi wa UNHCR yashimiye Perezida Evariste Ndayishimiye kuba ubuyobozi bwe bukomeje kuzana amahoro mu gihugu ndetse n’amajyambere bikaba biri no gutuma abari bahunze kiriya gihugu muri 2015 batahuka.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA