AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Uruzinduko rwa kane rwa Perezida Ndayishimiye mu Misiri yasuyemo Cathédrale n’Umusigiti

AMAFOTO : Uruzinduko rwa kane rwa Perezida Ndayishimiye mu Misiri yasuyemo Cathédrale n’Umusigiti
26-03-2021 saa 10:57' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2611 | Ibitekerezo

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagize uruzinduka rwa kane hanze y’Igihugu cye kuva yayobora kiriya Gihugu, akaba yasuye Misiri mu ruzinduko rw’iminsi itatu yasuyemo ibikorwa binyuranye birimo na Cathédrale y’Abakristu ndetse n’Umusigiti w’Abayisilamu.

Muri uru ruzinduko yatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 23 Werurwe 2021, Perezida Evariste Ndayishimiye wajyanye n’umufasha we, yagiye anaherekejwe n’abayobozi banyuranye barimo abaminisitiri muri Guverinoma ye.

Muri bo harimo Audace Ndayizeye, Adrien Ntigacika, Rama K. Pandey, Saidi Niyongabo, Anicet Ndoricimpa, Juma Mohamed, Jean Ndururutse, Metchouchelleh Niyoyankunze na Gilbert Nzeyimana.

Mu kiganiro Perezida Evaritse Ndayishimiye yagiranye na mugenzi we uyobora Misiri, Abdel Fattah al-Sisi ; baganiriye ku bufatanye mu nzego zinyuranye nko mu ishoramari, ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, ubuzima, ubukerarugendo ndetse n’imishinga y’Ikiyaga cya Tanganyika.

Mu bikorwa Perezida Evariste yasuye, harimo urusengero rukomeye ruzwi nka Cathédrale de la nativité du Christ ndetse n’Umusigiti witiriwe Mosquée Al-Fattah Al-Alim.

AMAFOTO

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA