AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Aba nibo bategetsi 10 bo muri Afurika bacecetse ibikorwa bisigara byivugira

Aba nibo bategetsi 10 bo muri Afurika bacecetse ibikorwa bisigara byivugira
2-05-2020 saa 10:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6665 | Ibitekerezo 6

Umugabane wa Afurika kuva wabaho, ibihugu biwugize byayobowe n’abantu batandukanye. Bamwe muri bo ibitabo by’amateka ntibisiba kugaragaza ibikorwa by’akataraboneka bakoze bigahindura ubuzima bw’abaturage bari bayoboye. Iyi nkuru iragaruka ku 10 ba mbere muri abo.

10. Ellen Johnson Sirleaf

Niwe mugore wenyine uri kuri uru rutonde, Sirleaf yatorewe kuyobora Liberia muri 2005 arahirira inshingano muri 2006. Abantu benshi bamushimira ko yabashije kugarura ituze n’umutekano mu gihugu cye nyuma y’imyaka myinshi kirimo intarambara zo gusubiranamo kw’abaturage. Muri 2011 yahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel. Bihereye ku buyobozi bwe bwamaze imyaka 12 n’iminsi 6 abaturage b’iki gihugu bafite icyizere cy’ejo hazaza heza h’igihugu cyabo.

9. Samora Machel

Samora Machel, niwe wabaye Perezida wa mbere wa Mozabique, kuva yabona ubutegetsi mu 1975 kugeza mu 1986, imyaka 11. Yari umusirikare w’umukomando uharanira impinduramatwara rya gisosiyarisite (sosiyalizime irangwa n’ubukungu bituhariwe na bamwe). Abaturage b’igihugu cye baramukundaga kubera iyi ngengabitekerezo ndetse abenshi muri bo n’ubu iracyabafatiye runini. Machel yapfuye urw’amayobera agwa mu mpanuka y’indege.

8.Jomo Kenyatta

Jomo Kenyatta yahesheje ubwigenge Kenya mu 1963, ayibera Minisitiri w’Intebe mu gihe cy’umwaka umwe, mu wakurikiyeho 1964 aba perezida kugeza apfuye mu 1978. Ku buyobozi bwe, Kenya yagize amahoro n’umuvuduko mwinshi w’iterambere. Jomo Kenyatta yari ashigikiye ko abaturage bose bakorera hamwe bakazamukira rimwe.

7.Thomas Sankara

Thomas Isidore Noel Sankara, yabaye Perezida wa mbere wa Burkina Faso, ayobora imyaka 4 gusa, mu 1983 ageza mu 1987. Yafashe ubutegetsi afite imyaka 33, aca ruswa mu gihugu n’ubuhake bw’abaturage ku bakoroni b’Abafaransa. Hari abamwita Che Guevra wa Afurika. Yari kapiteni mu gisirikare, aharanira ukwigira kw’Afurika n’uburenganzira bw’abagore. Kugeza uyu munsi abenshi mu baturage b’igihugu cye bamufata nk’intwari. Yishwe n’agatsiko k’abasirikare tariki 15 Ukwakira 1987. Apfa akiri umuntu uharanira ubunyangamugayo kandi udashyira imbere inyungu ze.

6.Patrice Lumumba

Patrice Emery Lumumba yagize uruhare runini mu guharanira ubwigenge bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Iki gihugu kimaze kubona ubutegetsi niwe yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere washyizweho hubahirijwe amahame ya Demukarasi. Lumumba yari umuntu ushira imbere ubumwe n’ukwigenga kw’Afurika yose. Ku butegetsi bwa gisirikare bwa Joseph Mobutu nibwo Lumumba yatawe muri yombi ajyanwa Katanga yicirwayo nta gitabara tariki 17 Mutarama 1961.

5.Julius Nyerere

Julius Kambarage Nyerere niwe wabaye Perezida wa mbere wa Tanzania, kuva mu 1965 kugera mu 1985 tariki 5 Ugushyingo, umunsi we ubwe yeguye ku butegetsi abuhereza abandi bayobozi. Yari umuntu uharanira inyungu za rubanda adashyira imbere na rimwe inyungu ze. Yirinze ruswa aho iva ikagera. Niwe wahuje Tanganyika na Zanzibar bikora igihugu uyu munsi kitwa Tanzania kizwiho ihererekanya butegetsi mu mahoro hagati y’abaperezida. Yari umuyobozi wubashwe kandi n’uyu munsi niko bimeze.

4.Haile Selassie

Selassie yayoboye ubwami bw’abitwaga Abasolomoni muri Ethiopia kuva mu 1916, kugera mu 1930. Yanze ko Ubutaliyani bukoresha intwaro z’ubumara mu ntambara barwana n’Abanya-Ethiopia. Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gushyira umuryango w’Afurika yunze ubumwe ukiriho nan’ubu nubwo ibikorwa byawo bitagaragara cyane.

3.Alpha Oumar Konare

Konare yabaye Perezida wa Mali manda ebyiri kuva mu 1992 kugera muri 2002. Ku buyobozi bwe yihutishije iterambere ry’ubukungu ashimangira Demukarasi. Yabaye umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe kuva muri 2003 kugera muri 2008. Alpha Oumar Konare yaritanze cyane kugira ngo ibihugu bigize umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba ECOWAS bigize amahoro n’ubufatanye.

2.Kwame Nkrumah

Kwame Nkrumah yagize uruhare runini mu guharanira ubwigenge bwa Ghana, ayibera Minisitiri w’Intebe wa mbere. Ni umwe mu bagize uruhare runini mu ishingwa ry’umuryango w’Afurika yunze ubumwe nk’umuntu washakaga ubwigenge n’iterambere ry’umugabane w’Afurika.

1.Nelson Mandela

Nelson Madiba Mandela arazwi cyane mu Isi nk’umuntu warwanyije ivangura ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’Epfo. Afatiye urugero kuri Mahatma Ghandi, Mandela yateguye kandi ayobora imyigaragambyo mu mahoro yo kwamagana gahunda za guverinoma yarimo ikandamiza abirabura bo muri Afurika y’Epfo. Mandela yabifungiwe imyaka 27 avuye muri gereza aba Perezida wa Afurika y’Epfo ayobora manda imwe gusa kandi ntiyihorera ku bamufunze. Uyu munsi Mandela abonwa nk’umuyobozi mwiza wabayeho mu mateka ya Afurika. Yahawe igihe cy’amahoro kitiriwe Nobel mu 1993.

Uru rutonde rwakozwe na Africaranking ntabwo yashyizemo abakiri ku butegetsi.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Ben Kuya 2-05-2020

Ni byiza bakoze neza, gusa mwibeshyeho gato ntabwo DRC yitwaga Zaire Lumumba ari Prime minister icyo gihe yari Congo kuko ni Mobutu sese seko wazabanga wayise Zaire muri za mirongo irindwi amaze gufata ubutegetsi kuri military coup kandi Lumumba yari yarishwe kera. Thank you Imana ibiteho turabakunda cyane.

Patrick NTAGANDA Kuya 2-05-2020

Mwakosora ku makuru ya Thomas SANKARA kuko mwatubwiye ko yayoboye kugeza 1987 murangije muti yishwe mu 1983

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...