AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abadepite ba EAC batangiye inzira yo guca mukorogo burundu

Abadepite ba EAC batangiye inzira yo guca mukorogo burundu
15-05-2019 saa 09:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 803 | Ibitekerezo

Abadepite bagize Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’ Iburasirazuba EALA batangije umushinga w’ itegeko rica burundu ikorwa n’ itumizwa mu mahanga ry’ amasabune n’ amavuta bitukuza uruhu bizwi ku izina rya mukorogo

Depite Gideon Gatpan ukomoka muri Sudani y’ Epfo, yagize ati “Ingaruka z’ amavuta arimo hydroquinone zirigaragaza kandi ziri gufata indi ntera muri rubanda”.

Ingingo ya 81 igika cya kabiri mu zindi zigize Itegeko nshinga rigenga EAC ivuga ko buri gihugu kigize uyu muryango kiba kigomba kubaha amabwiriza y’ubuziranenge akoreshwa n’ikindi bisangiye ubunyamuryango.

Abagize EALA basabye ba Minisitiri b’ubuzima, ibidukikije n’abandi kujya bagenzura mu buryo buhoraho ko biriya binyabutabire bidakomeza gukorerwa muri kimwe mu bihugu bya EAC cyangwa ko byahinjira bivanywe ahandi.

Suzan Nakawuki uhagarariye Uganda muri EALA avuga ko akenshi mu bikoresho by’ubwiza biboneka muri aka karere usanga byifitemo hydroquinone itari munsi ya 6%.

Kugeza ubu ni ibihugu bike by’Afurika muri rusange na EAC by’umwihariko byaciye ibikoresho by’ubwiza birimo mukorogo. Ibyo bihugu ni Kenya, u Rwanda, Africa y’epfo, Ghana na Côte d’Ivoire.

N’ubwo Tanzania nayo yahagaritse itumizwa ryabyo, biracyakomeza kwinjizwa mu buryo bwa magendu.

Theeastafrican yatangaje ko igituma ibikoresho birimo hydroquinone birwanywa ni uko biba birimo ubutare bwitwa Mercure buzwiho kwangiza uruhu, rugataza ubushobozi kamere bwo kurinda imirasire mibi y’izuba bityo abisize biriya binyabutabire bakaba barwara cancer y’uruhu.

Mercure ni ikinyabutabire kiri mu byitwa metaux kirangwa n’inyuguti Hg kuri Table Periodique des Elements. Ubushobozi bwayo bwo kwakira ubushyuhe niyo bwaba ari buke cyane nibwo bwatumye abahanga batekereza kuyishyira mu kuma gapima ubushyuhe bite thermometer.

Hydroquinone izwiho gukesha uruhu, ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu ayikoresheje adrenal gland ikora nabi, ndetse akanagira mercure nyinshi mu mubiri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA