AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Abadepite ba Uganda basabwe kutazasambanira mu nama ya CPC

Abadepite ba Uganda basabwe kutazasambanira mu nama ya CPC
13-09-2019 saa 13:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2670 | Ibitekerezo

Abagize Inteko ishinga amategko ya Uganda bigishijwe uko bagomba kuzitwara mu nama ya Commonwealth Parliamentary Conference(CPC) izabera muri iki gihugu mu minsi iri imbere.

Perezida w’ Inteko Ishinga amategeko Rebecca Kadaga yasabye abadepite b’ iki gihugu kuzambara neza muri iyi nama, kutarura ibiryo byinshi no kutazasinda.

Yagize ati “Mu gihe cyo kwarura, ntimuzashyireho byinshi, ntimuzavange inyama n’ imbuto, ntimuzabange inanasi n’ ibitoki, n’ isosi. Ntimuzaryane vuba vuba kabone n’ iyo mwaba mushonje”.

Kadaga yavuze ko abagore benshi bo mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda bigeze guterwa inda n’ itsinda ryari ryavuye muri Tanzania mu nama yahuje Uganda na Tanzania mu myaka mike ishize.

Yakomeje agira ati “Ku bw’ ibyo ntimuzishyire mu byago, ntimuzasamare, umugabo ashobora kuzaba yaturutse nko muri Jamaica mutazongera kubonana, ku bagabo namwe umugore ashobora kuzaba yaturuze kuri Pacific utazongera ku mubona. Tugomba kwitonda cyane mu byo dukora byose”.

Perezida w’ Abadepite yakomeje abasaba abadepite kutazanywa ngo basinde ati “Mugomba kunywera mu rugo kandi mukirinda ko umwuka w’ inzoga ubanukaho mu gitondo”.

Rebecca Kadaga nk’ uko byatangajwe na The Observers yavuze ko iyi nama azaba ari umwanya wo kugira ngo abayitabiriye bamenye Uganda bityo ko ubunararibonye bazahakura buzatuma bagenda bavuga Uganda neza cyangwa nabi.

Iyi nama y’ abagize inteko zishinga amategeko mu bihugu bikoresha ururimi rw’ Icyongereza Commonwealth Parliament Conference izabera I Kampala kuva tariki 22 kugeza tariki 29 Nzeri 2019, biteganyijwe ko izitabirwa n’ abagera ku 1000 baturutse mu bihugu bitandukanye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...