AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ali Mahdi Mohamed wayoboye Somalia yapfiriye muri Kenya aho yari arwariye

Ali Mahdi Mohamed wayoboye Somalia yapfiriye muri Kenya aho yari arwariye
11-03-2021 saa 12:27' | By Editor | Yasomwe n'abantu 911 | Ibitekerezo

Ali Mahdi Mohamed w’imyaka 83 y’amavuko wigeze kuba Perezida wa Somalia, yapfiriye i Nairobi muri Kenya aho yari arwariye.

Umuryango wa Ali Mahdi Mohamed wemeje urupfu rw’uyu mugabo witabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya.

Ali Mahdi Mohamed yarembye mu cyumweru gishize ubwo yahitaga ajyanwa kuvurizwa muri Kenya ari na ho yapfiriye.

Uyu mugabo yabaye Perezida wa Somalia kuva muri Mutarama 1991 kugeza muri Mutarama 1997 ubwo yashyirwagaho n’ishyaka USC (United Somali Congress) ryari rimaze gukura ku butegetsi Mohamed Siad Barre.

Ubutegetsi bwe bwahuye n’imbogamizi zitoroshye kuko bwaranzwe n’imvururu zamenyekeyemo amaraso zatezwaga na Gen Aideed, ndetse ubu ingaruka z’ibi bibazo zikaba zigikomeje muri kiriya gihugu.

Hassan Sheikh Mohamud na we wayoboye kiriya gihugu, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Yagize ati “Yatanze umusanzu mu gutaraba igihugu cyacu mu bihe byari bigoye. Imana imuhe kuruhukira mu mahoro kandi ihe Abanya-Somalia n’umuryango we kwihangana.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA