konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Ambasade y’ Amerika muri Nigeria yafunze imiryango bitunguranye

Ambasade y’ Amerika muri Nigeria yafunze imiryango bitunguranye
3-01-2019 saa 09:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 605 | Ibitekerezo

Ibihumbi by’ Abanya-nigeria babuze serivise zirimo iya visa kuko ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika yafunze imiryango mu gihe kitazwi ntanteguzwa.

Ababuze serivise bari bakeneye barimo ba mukerarugendo, abanyeshuri, abacuruzi n’ abari bakeneye ibindi byagombwa bifitanye isano n’ ingendo.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ uko Perezida wa US Donald Trump ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize hari ibyo atumvikanyeho na kongere ya Amerika. Perezida Trump aracyatsimbaraye ngo hubakwe urukuta rutandukanya Mexique na US mu gihe hari Leta ritabishaka zivuga ko ingengo y’ imari yo kubaka uru rukuta ntayo.

Kuva saa sita z’ ijoro n’ umunota umwe ku wa Gatandatu zimwe mu nzego z’ ubutegetsi za US ntirimo guhabwa ingengo y’ imari. Byashyize mu bushomeri abakozi ba Leta ya US bagera ku 800 000 abandi bari gukora babizi ko nta gihembo bategereje.

Ambasade ya US muri Nigeria yashyize ubumwa kuri facebook yisegura ku bakiriya bayo ivuga ko impamvu zitayiturutseho.

Yagize iti “Biturutse kuri guverinoma ya US ambasade za US I Abuja n’ ishami ryayo Lagos ku bw’ amahirwe make birafunze. Zizongera gufungura ariko ibibazo biri muri guverinoma byakemutse. Mwihanganire impamvu zitaduturutseho bakiriya bacu b’agaciro”

Muri US urwego rushinzwe gushyira mu bikorwa ruyobowe na Perezida Trump n’ urwego rushinzwe kugenzura ibikorwa bya guverinoma (intumwa za rubanda) bamaze igihe batumvikana na Trump ushaka kubaka urukuta rutandukanya US na Mexique.

Uru rukuta ni kimwe mu byo Trump yizeje abaturage yiyamamaza avuga ko bizagabanya abimukira n’ ibyaha.

Mu kwiyamamaza yavuze ko Mexique ariyo izishyura iyubakwa ry’ uru rukuta, gusa yakoze kuri Mexique imutera utwatsi niko kujya mu mutumwa za rubanda muri US ngo bamufashe kubona aho miliyari 5 z’ amadorali zizubaka uru rukuta zizava. Gusa izi ntumwa za rubanda nazo ntizishaka urwo rukuta.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...