AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amerika yafatiye Irani ibihano bishya, Perezida Rouhani ati ‘ibiro bya Trump birwaye mu mutwe’

Amerika yafatiye Irani ibihano bishya, Perezida Rouhani ati ‘ibiro bya Trump birwaye mu mutwe’
25-06-2019 saa 16:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1028 | Ibitekerezo

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko yashyiriyeho Irani ibihano bishya bikomeye, birimo n’ibyo yafatiye ibiro by’umuyobozi ukomeye w’iki gihugu Ali Khamenei.

Perezida Trump yavuze ko ibi bihano by’inyongera ari ibyo kwihimura ku iraswa ry’indege yayo ya drone yahanuwe na Irani mu cyumweru gishize ndetse n’izindi mpamvu nyinshi.

Yavuze ko Ayatollah Khamenei, umuyobozi ukomeye muri Irani, yafatiwe ibyo bihano kuko "ari we wo kuryozwa imyitwarire y’ubushyamirane y’ubutegetsi bwa Irani"
Javad Zarif, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani, yavuze ko Abanyamerika "basuzugura ububanyi n’amahanga"

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter nyuma yaho Trump atangarije ibyo bihano bishya, Bwana Zarif yashinje ubutegetsi bw’Amerika burangajwe imbere na Perezida Trump kuba "bufite inyota y’intambara"

Perezida wa Irani Hassan Rouhan yamaganye iki cyemezo cya Amerika cyo gufatira ibihano minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo anavuga ko bigaragaza ko Amerika iba ibeshya iyo ivuga ko ishaka ibiganiro.

Perezida Hassan Rouhan
Perezida Rouhani yavuze ko ingamba Amerika yafashe zigaragaza ko ibiro bya White House bya Perezida w’Amerika "birwaye mu mutwe"
Ibiro by’imari by’Amerika byatangaje ko abakuru umunani b’umutwe ukomeye w’igisirikare cya Irani na bo bafatiwe ibihano kubera "ibikorwa bibi by’uwo mutwe mu karere".
Steve Mnuchin, umukuru w’ibiro by’imari by’Amerika, yavuze ko ibyo bihano bizafatira umutungo wa Irani ubarirwa muri za miliyari z’amadolari y’Amerika.
.
Mu byumweru bicye bishize, umwuka mubi wakomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi.
Akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye kasabye impande zombi gutuza no gukoresha inzira y’ibiganiro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA