AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amerika yivuguruje, ivuga ko yiteguye kohereza abasirikare muri Kongo

Amerika yivuguruje, ivuga ko yiteguye kohereza abasirikare muri Kongo
5-01-2019 saa 19:10' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1337 | Ibitekerezo

Leta zunze ubumwe za Amerika iherutse kuvuga ko itazongera kohereza abasirikare bayo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Afurika nyamara yavuze ko izabohereza muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo umutekano nuhungabana.

Perezida Donald Trump yavuze ko Amerika yohereje ingabo muri Gabon yitegura ko zakoherezwa muri D R Congo mu gihe amatora y’ umukuru w’ iki gihugu yateza umutekano muke.

Mu ibaruwa Perezida Trump yandikiye inteko ishinga amategeko ya Amerika imitwe yombi yavuze ikipe ya mbere y’ ingabo 80 yageze muri Gabon ku wa Gatatu.

Perezida Trump avuga ko izi ngabo arizo izo kurinda Abanyamerika bari muri Kongo. Ngo bazaguma muri Gabon ndetse bashobora no kongerwa bibaye ngombwa.

Umujyanama w’ Amerika mu by’ umutekano John Bolton mu ntangiriro z’ Ukuboza 2018 yavuze ko Amerika itazongera kohereza muri Afurika Abasirikare bo kubungabunga amahoro. Ibi byanashimangiwe na Perezida Donald Trump mu butumwa yatanze kuri Noheli, nyamara Perezida Trump ubwe yavuze ko biteguye kohereza abasirikare muri Kongo.

Abakurikiranira hafi ibya politiki bavuga ko imwe mu mpamvu muri Kongo hahora intambara ari ukubera ubukungu ifite mu nda y’ Isi.

Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru tariki 6 Mutarama 2019, aribwo Komisiyo y’ Amatora ya Kongo itangaza ibyavuye mu matora ya Perezida by’ agateganyo.

Kiliziya gatolika muri Kongo yatangaje ko izi uwatsinze amatora nubwo Komisiyo y’ Amatora itaramutangaza, ibi ihuriro ry’ amashyaka ari ku butegetsi muri Kongo FCC rivuga ko ari ukugumura abaturage.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA