AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bobi Wine yageze i Kampala yakiriwe n’abasirikare na Polisi bamujyana iwe

Bobi Wine yageze i Kampala yakiriwe n’abasirikare na Polisi bamujyana  iwe
20-09-2018 saa 17:00' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4130 | Ibitekerezo

Depite w’Intara ya Kyadondo, Robert Kyagulanyi uzwi ry’ubuhanzi nka Bobi Wine, nyuma y’igihe yivuza iyicarubozo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze ku kibiuga cy’indege cya Entebe i Kampala, ahita afatwa n’abasirikare n’abapolisi benshi bamujyana iwe.

Bobi Wine yagiye muri Amerika ku wa 1 Nzeri kwivuza nyuma y’iyicarubozo yari yakorewe n’igisirikare cya Uganda ubwo yari afunzwe.

Bobi Wine akigera ku kibuga cy’indege kuri uyu wa Kane, yahasanze abo mu nzego z’umutekano benshi cyane, bamushyira mu modoka yabo bamujyana iwe arinzwe bikomeye. Abaturage kandi bari bakumiriwe kujya kumwakira ku kibuga cy’indege.

Chimpreports ivuga ko inzego z’umutekano muri Uganda zatangiye gutegura uko zizacunga umutekano muri Kampala guhera ku wa Gatatu, kugira ngo abashyigikiye Bobi Wine batazateza akaduruvayo.

Inzego z’umutekano zategetse ko Bobi Wine yakirwa ku kibuga cy’indege n’abo mu muryango we gusa, ndetse n’imihanda yerekeza aho atuye i Magere ishyirwamo ingabo nyinshi zari ziteguye guhangana n’abaturage bamushyigikiye, mu gihe bateje akaduruvayo mu mihanda.

Ni igikorwa ariko Bobi Wine yamaganye cyane akigera i Kampala, aho yanditse kuri twitter ko polisi nta nshingano ifite mu kugena abamwakira cyangwa aho agomba kujya.

Abapolisi bamujyanye bamugeza mu rugo rwe
Mu mihanda no mu nsisiro byo mu mujyi wa Kampala hari hacunzwe cyane


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA