AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Ingabo z’Igihugu zakozanyijeho n’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda

Burundi : Ingabo z’Igihugu zakozanyijeho n’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda
2-03-2021 saa 09:02' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 4831 | Ibitekerezo

Mu ishyamba rya Kibira mu gihugu cy’u Burundi haravugwa imirwano yamaze iminsi itatu y’ingabo z’igihugu zakozanyijeho n’abarwanyi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ikaba yaguyemo bamwe.

Urubuga SOS Media ruvuga ko iyi mirwano yadutse mu minsi igize impera z’icyumweru gishize, ubwo ngo bariya barwanyi bavuga Ikinyarwanda bashakaga gutera u Rwanda ariko ingabo z’u Burundi ziburizamo uwo mugambi.

Iyi mirwanyo iri kubera mu ishyamba rya Kibira riherereye muri Komisi ya Mabayi mu Ntara ya Cibotoke.

Ngo ubwo ingabo z’u Burundi zamenyaga uriya mugambi zahise zibataka zifatamo amabwanyi 16 na zimwe mu ntwaro zabo.

SOS Medias ivuga ko babiri muri bariya barwanyi bahise bapfa mu gihe abasirikare 15 b’ingabo z’u Burundi na zo zakomereketse bikabije.

Iki Kinyamakuru kivuga ko ubusanzwe mu ishyamba rya Kibira habamo abarwanyi b’umutwe wa FLN uhungabanya umutekano w’u Rwanda dore ko bakunze kuva muri kiriya gihugu bakagaba ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda.

Bamwe mu bari abayobozi b’uyu mutwe wigambye ibitero byagabwe mu bice binyuranye byo mu Majyepfo y’u Rwanda bikanahitana abanyarwanda bamwe, barafashwe ndetse ubu bakaba bari kuburanishirizwa mu Rwanda.

Muri bo harimo Nsabimana Callixte wari wariyise Majoro Sankara wari umuvugizi w’uyu mutwe ndetse n’uwo yita sebuja Rusesabagina Paul wari ukurikiye impuzamashyaka MRCD yashinze uriya mutwe.

Aba bombi baburana mu rubanza rumwe, baherutse kuvuga imwe mu ntego bari bafite ubwo bacuraga imigambi yo gutera u Rwanda.

Ubwo Paul Rusesabagina yavugaga ko adashaka kuburanishirizwa mu Rwanda kuko atari Umunyarwanda, Nsabimana yavuze ko yatunguwe n’ibyo Rusesabagina yavuze kuko atumva ukuntu yahakana ko ari Umunyarwanda nyamara yaravugaga ko nibafata u Rwanda azaba Perezida.

Icyo gihe Sankara yagize ati “Njye nkibaza nti ese yari kuba Perezida ate atari Umunyarwanda ? ese ni ya politiki ya mpatsibihugu cyangwa ya Neocolonialisme ?”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA