Abarundi batuye mu ntara ya Rumonge ntibisanzuye kuko bari gusabwa gutera inkunga amatora ya Perezida ya 2020 ku gahato kandi bagacibwa amafaranga bavuga ko ari menshi.
Aba Barundi barimo abacuruzi, abamotari n’ abandi bavuga ko hari aba agents bashinzwe kwaka inkunga y’ amatora. Ngo baba bari ahantu hose ku buryo abaturage baba bibereye mu kazi bakabona abo ba agents babaguyeho.
Benshi muri aba baturage babwiye Burundinews ko mu mihanda yinjira mu mujyi wa Rumonge hashyizwe amabariyeri ku buryo ntawe uhaca adafite urupapuro rwerekana ko yatanze iyo nkunga y’ amatora ya Perezida w’ u Burundi ateganyijwe muri 2020.
Hashize ibyumweru bibiri iyi nkunga itangiye gukusanywa. Umwe mu bashoferi bakorera muri iyi ntara yabwiye itangazamakuru ko imodoka ikora taxi itegetswe gutanga inkunga y’ ibihumbi 10 by’ amarundi igahabwa impapuro 5 zemeza ko yishyuye iyo nkunga.
Ati “Imodoka iterekanye izo mpapuro barayifunga kugeza yishyuye iyo nkunga”
Umucuruzi wo muri butike yavuze ko iyo abo ba Agents bageze muri butike bareba ibintu ucuruza uko bingana bakaguca ibihumbi 20 cyangwa 10 amafaranga bemeza ko ari menshi.
Guverineri w’ Intara ya Rumonge, Juvenal Bigirimana avuga ko gutanga iyi nkunga ari ubushake atari itegeko. gusa ngo ntabwo bategereza ko abaturage bibwiriza kujya kuyitanga niyo mpamvu bohereza mu ngo abashinzwe kwakira iyi nkunga.
Ku kijyanye no kuba abaturage binubira ko bacibwa menshi Bigirimana avuga ko abaturage batanganya ubushobozi bityo ko badakwiye gutanga inkunga ingana.
Amatora ya Perezida w’ u Burundi ateganyijwe muri 2020. Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yamaze gutangaza ko ataziyamamaza.