AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Kiliziya Gaturika irasabwa kutagaragaza uruhande rwayo mu matora ateganyijwe

Burundi : Kiliziya Gaturika irasabwa kutagaragaza uruhande rwayo mu matora ateganyijwe
17-08-2019 saa 09:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1230 | Ibitekerezo

Leta y’u Burundi irasaba abayobozi ba Kiliziya Gaturika kutagaragaza mu nyigisho zabo uruhande babogamiyeho mu bya politike muri iki gihe Uburundi bw’itegura amatora ya 2020 nayo ikavuga ko izagaragaza ukuri.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibirori byo guhimbaza umunsi mu kuru wa Assomption, mu izina rya leta, umukuru w’inteko nshingamategeko y’Uburundi yasabye abayora kiliziya kuguma hagati na hagati.

Pascal Nyabenda, umuyobozi w’Inteko nshingamategeko yavuze ko kwerekana aho ubogamiye mu bya politike biyobya abakristu.

Yagize ati “ Buri wese hano afite ikiri ku mutima we, iyo tuje mu rusengero tuba twifuza ko twumva ijambo ry’Imana riduhumuriza ibisigaye bya politike bihurira hirya no hino tuba dufite aho tubyumvira”
Mu gusubiza ibyari bimaze kuvugwa n’umuyobozi w’inteko nshingamategeko, umuvugizi w’inama y’abepiskopi mu Burundi yavuze ko bazavuga ijambo ry’Imana uko riri ntagucisha ku ruhande.

Musenyeri Yohakimu Ntahondereye yagize ati : "Kubera ko rivuga ukuri, ijambo ry’Imana hari aho rigera rikababaza, kandi ntidushobora gucisha iruhande".

Mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka, umukuru w’umuryango wa Afrika w’ivugabutumwa yasabye ko insengero zitakongera kwigisha ubutumwa na politike mu Burundi mu gihe bitegura amatora ya 2020.
Umuyobozi w’uyu muryango, Aime Pascal Nduwimana, yavuze ko ubutumwa nk’ubwo butuma abantu babura icyo bafata n’ico bareka.

Idini Gaturika ryo rivuga ko mu gihe ryemewe n’amategeko mu Burundi rifite uburenganzira bwo kwigisha ijambo ry’Imana nk’uko risanzwe ribikora, ariko rikajyana n’ibihe abantu barimo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA