AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Urukiko rwemeje ko nta perezida w’inzibacyuho uzabaho

Burundi : Urukiko rwemeje ko nta perezida w’inzibacyuho uzabaho
12-06-2020 saa 16:07' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1504 | Ibitekerezo

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu Burundi rwemeje ko nyuma y’urupfu rwa Pierre Nkurunziza nta perezida w’inzibacyuho uzabaho ahubwo uherutse gutorwa n’abaturage ariwe uzarahirira izi nshingano mu gihe cya vuba.

Uyu mwanzuro wasomwe kuri uyu Gatanu tariki 12 Kamena 2020, bivuze ko Maj Gen Evariste Ndayishimiye wari uherutse kwemezwa nka Perezida w’iki gihugu atsinze amatora ariwe uzahita arahizwa akayobora iki gihugu.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Burundi ryateganyaga ko Umukuru w’Igihugu aba agomba kurahira hashize iminsi 90 ibyavuye mu matora bitangajwe.

Ni ukuvuga ko Gen Evariste Ndayishimiye yagombaga kurahirira kuyobora u Burundi ku wa 20 Kanama 2020.

Amb Willy Nyamitwe usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida w’u Burundi yatangaje ku rukuta rwe rwa Twitter ko “Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rumaze gusubiza ibibazo yabajijwe na Leta y’u Burundi.”

Yakomeje agira ati “Nta buyobozi bw’inzibacyuho bukenewe, kuko hari Umukuru w’Igihugu yatowe, ahubwo akwiriye kurahira vuba yihuta”.

Pierre Nkurunziza wahoze ayobora u Burundi yitabye Imana tariki 8 Kamena , aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire bya Karuzi, azize uguhagarara k’umutima nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje.

Kugeza ubu hari ababihuza n’icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus n’ubwo nta rwego rubifitiye ububasha ruragira icyo rubivugaho.

Ku wa 4 Kamena nibwo rushinzwe Itegeko Nshinga mu Burundi rwemeje intsinzi ya Gen Evariste Ndayishimiye yatsinze amatora bidasubirwaho ku majwi 68%. Ni mu gihe amajwi ya Rwasa bari bahanganye we yagabanutse akagira 22.42% mu gihe ay’agateganyo yari yagaragaje ko yagize 24%.

Gen Ndayishimiye yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi kandi yagiye ahabwa imyanya itandukanye mu Gisirikare cy’u Burundi no muri Guverinoma nk’aho yabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA