Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu Burundi rwemeje ko nyuma y’urupfu rwa Pierre Nkurunziza nta perezida w’inzibacyuho uzabaho ahubwo uherutse gutorwa n’abaturage ariwe uzarahirira izi nshingano mu gihe cya vuba.
Uyu mwanzuro wasomwe kuri uyu Gatanu tariki 12 Kamena 2020, bivuze ko Maj Gen Evariste Ndayishimiye wari uherutse kwemezwa nka Perezida w’iki gihugu atsinze amatora ariwe uzahita arahizwa akayobora iki gihugu.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Burundi ryateganyaga ko Umukuru w’Igihugu aba agomba kurahira hashize iminsi 90 ibyavuye mu matora bitangajwe.
Ni ukuvuga ko Gen Evariste Ndayishimiye yagombaga kurahirira kuyobora u Burundi ku wa 20 Kanama 2020.
Amb Willy Nyamitwe usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida w’u Burundi yatangaje ku rukuta rwe rwa Twitter ko “Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rumaze gusubiza ibibazo yabajijwe na Leta y’u Burundi.”
Yakomeje agira ati “Nta buyobozi bw’inzibacyuho bukenewe, kuko hari Umukuru w’Igihugu yatowe, ahubwo akwiriye kurahira vuba yihuta”.
Pierre Nkurunziza wahoze ayobora u Burundi yitabye Imana tariki 8 Kamena , aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire bya Karuzi, azize uguhagarara k’umutima nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje.
Kugeza ubu hari ababihuza n’icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus n’ubwo nta rwego rubifitiye ububasha ruragira icyo rubivugaho.
Prononcé de l’Arrêt constatant la vancance de poste de Président de la République du #Burundi par la Cour Constitutionnelle, ce vendredi 12 juin 2020 : “Pas d’intérim nécessaire, le Président élu @GeneralNeva doit prêter serment le plus rapidement possible”. pic.twitter.com/IQA3Rc4tRr
— Amb. Willy Nyamitwe (@willynyamitwe) June 12, 2020
Ku wa 4 Kamena nibwo rushinzwe Itegeko Nshinga mu Burundi rwemeje intsinzi ya Gen Evariste Ndayishimiye yatsinze amatora bidasubirwaho ku majwi 68%. Ni mu gihe amajwi ya Rwasa bari bahanganye we yagabanutse akagira 22.42% mu gihe ay’agateganyo yari yagaragaje ko yagize 24%.
Gen Ndayishimiye yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi kandi yagiye ahabwa imyanya itandukanye mu Gisirikare cy’u Burundi no muri Guverinoma nk’aho yabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu.