Ubutegetsi bwa Centrafrique bwatangaje ibihe bidasanzwe by’ibyumweru bibiri kubera igitutu cy’inyeshyamba zikomeje gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadera uherutse kongera gutorerwa kuyobora kiriya gihugu.
Albert Yaloké umuvugizi wa Leta, yatangaje ko ibi bihe bidasanzwe by’iminsi 15 bigomba kubahirizwa mu gihugu hose.
Abasesengura ibya politiki ya kiriya gihugu bavuga ko bitoroshye kuko ibice byinshi byacyo biri mu maboko y’inyeshyamba zishyigikiwe François Bozizé wahoze ayobora kiriya gihugu.
Kiriya gihugu cyanakunze kuvugwamo imvururu zakajije umurego ubwo amatora y’umukuru w’Igihugu yari yegereje, hasanzwe hariyo ingabo ibihumbi 15 ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.
Mbere y’uko amatora aba, u Rwanda n’u Burusiya boherejeyo ingabo zijya gutiza imbaraga izari ziriyo ndetse zinafasha kiriya gihugu gukora amatora.
Nyuma y’amatora, ziriya nyeshyamba zakajije umurego zishaka kwinjira mu murwa mukuru wa Bangui ariko zikomeza gucibwa intege n’ingabo zirimo u Rwanda.
Mu cyumweru gishize, ingabo z’u Rwanda zatakaje umusirikare kimwe n’iz’u Burundi. Umubiri w’ingabo ya RDF ukaba waraye ugeze i Kigali kuri uyu wa Kane.
Ingabo zirimo iz’u Rwanda kandi ziherutse gukozanyaho na ziriya nyeshyamba zicamo izigera muri 30 ndetse zifata mpiri abagera muri bane.
UKWEZI.RW