konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

DR Congo :Urukiko rwemeje ko Felix Tshisekedi yatsinze amatora

DR Congo :Urukiko rwemeje ko  Felix Tshisekedi yatsinze amatora
21-01-2019 saa 08:52' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 315 | Ibitekerezo

Nyuma y’aho Komisiyo y’amatora yemeje ko Felix Tshisekedi ari we watsinze amatora, uwo bari bahanganye Martin Fayulu ntiyemeye ibyavuye mu matora ndetse agana Urukiko rurengera Itegeko Nshinga asaba ko amajwi yongera kubarurwa, ubu urukiko rukaba rwamaze gutesha agaciro ikirego cye.

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo habaye amatora tariki 30 Ukuboza 2018, komisiyo y’amatora yemeza ko Felix Tshisekedi ari we watsinze amatora.

Komisiyo y’amatora ya Kongo mu majwi y’agateganyo yatangaje ko Felix Tshisekedi ari we watsinze amatora n’amajwi 38.57%, Martin Fayulu na we wari umukandida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wagize amajwi ya kabiri 34.83% arabyanga ndetse anitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga asaba ko amajwi yongera kubarurwa, none rwatesheje agaciro ikirego cye

Felix Tshisekedi Urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwemejwe ko ariwe watsinze amatora

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba ihagaritse gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya Perezida aherutse, mu rwego rwo kwirinda imvururu .

Martin Fayulu yari yamaze kuregera Urukiko rurengera Itegeko Nshinga asaba ko amajwi yongera kubarurwa

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba ihagaritse gutangaza burundu ibyavuye mu matora


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...