AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Dore impamvu zateye Kanye West gutangaza ko agiye kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika

Dore impamvu zateye Kanye West gutangaza ko agiye kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika
5-07-2020 saa 21:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3152 | Ibitekerezo

Umuraperi Kanye West umaze igihe asunikira ikirenge muri politiki gake gake yamaze gutangaza ko uyu mwaka aziyamamaza mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ni mu butumwa yashyise kuri twitter avuga ko yibuka isezerano yatanze mu myaka itanu ishize. Muri 2015 nibwo Kanye West yavuze ko 2020 aziyamamariza kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Yagize ati “Tugomba noneho kumenya amasezerano ya Amerika tukizera Imana, tugahuza icyerekezo cyacu kandi tukubaka ejo hazaza. Uyu mwaka nziyamamariza kuba perezida wa Amerika”.

Amatora ya Perezida wa Amerika ateganyijwe mu kwezi kwa 11. Kugeza ubu abantu bavugwa cyane ko bashobora kuzaba ari abakandida ni Perezida Donald Trump na Joe Biden, umudemukarate wabaye visi Perezida wa Amerika kuva muri 2009 kugera muri 2017.

Bamwe mu bakoresha twitter basezeranyije Kanye West ko bamuri inyuma 100%, abandi bakomeza kubyita urwenya.

Bikekwa ko impamvu yatumye Kanye West avuga ko aziyamamariza kuba Perezida wa Amerika ari ukurigira ngo indirimbo aherka gusohora icurangwe cyane.

Abandi bavuga ko ari agakino aziranyeho na Perezida Trump kuko basanzwe ari inshuti. Gusa we aherutse gutangaza ko ubushuti yari afitanye na Trump ari uko yari amukeneyeho ko afungura abirabura bafunzwe barengana kandi ngo iki kibazo cyavuye mu nzira.

Indi mpamvu yaba yateye Kanye West gutangaza ko agiye kwiyamamariza kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ni uko ababazwa n’akarengane n’ivangura rikorerwa abirabura bagenzi be muri iki gihugu bakabura ubarengera. Kuba abirabura badafite umurengezi Kanye West avuga ko biterwa n’ubwoba no kuba abakabavuganiye bitinya.

Kanye West, amazina ye yose ni Kanye Omari West, afite imyaka 43 akaba atunze miliyari 1,3 y’amadorali ya Amerika umugore we Kim Kardashian we atunze miliyoni 900 z’amadorali.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA