Komisiyo y’ amatora ya Repuburika ya Demukarasi ya Kongo yatangaje urutonde rw’ abadepite 485 barimo na Martin Fayulu watsinzwe amatora ya Perezida akajurira bigafata ubusa nubwo yari yabanje kubwirwa na bimwe mu bihugu by’ amahanga ko ariwe watsinze ndetse ko agomba kuba Perezida wa Repubulika.
Tariki 13 Gashyantare nibwo abadepite b’ iki gihugu baburaho 15 batangajwe. 15 baburaho ngo bazaturuka mu ntara 3 zitatoye tariki 30 Ukuboza 2018 arizo Beni, Butembo Yumbi zizatora tariki 31 Werurwe 2019.
Komisiyo y’ Amatora yavuze ko mu badepite bemejwe harimo abafite ibyagombwa bituzuye bahawe igihe ngo bazakomeze babishake.
Depite Martin Fayulu azaba afite ibiro mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo I Kinshasa.
Kongo yavuze ko impamvu abatuye Beni, Butembo na Yumbi batatoreye rimwe n’ abandi ari ibibazo by’ umutekano muke n’ ikibazo cy’ icyorezo cya Ebola.