AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Guverinoma ya Gabon yagaragaje ko ya Coup d’ Etat yapfubye

Guverinoma ya Gabon yagaragaje ko ya Coup d’ Etat yapfubye
7-01-2019 saa 12:23' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1309 | Ibitekerezo

Umuvugizi wa Guverinoma ya Gabon Guy-Bertrand Mapangou yatangaje ko umwuka wa politiki muri iki gihugu wifashe neza. Hari abasirikare bari batangaje ko bahiritse ku butegetsi Perezida Ali Bongo.

Guy-Bertrand Mapangou yabwiye BBC ko maginga Leta ya Gabon yataye muri yombi inyeshyamba 4 mu gihe indi ikomeje gucika.

Mu murwa mukuru wa Gabon, Libreville haragara ibifaru n’ abasirikare. Byari saa cyenda n’ igice z’ igitondo ku isaha ngengamasaha ya GMT ubwo abasirikare bajyaga kuri radiyo y’ iki gihugu bakavuga ko bafite ubutegetsi mu biganza kugira ngo bagarure demukarasi.

Perezida uyoboye Gabon muri iki gihe Ali Bongo Ondimba ari kuvurirwa muri Maroc ikibazo cy’ iturika ry’ imitsi y’ ubwoko. Ali Bongo wagiye ku butegetsi muri 2009 asimbuye se Omar Bongo wari umaze gupfa aheruka mu gihugu cye mu Ukwakira 2018. Ijambo risoza umwaka wa 2018 yarivugiye muri Maroc.

Umuryango wa Bongo umaze imyaka 50 ariwo uyoboye Gabon. Ali Bongo niwe watsinze amatora ya Perezida ya 2016 ariko bivugwa ko aya matora yarayemo uburiganya bw’ amajwi.

Umunyamakuru wa BBC uri muri Gabon yavuze ko iyi coup d’ etat yatunguranye kuko abasirikare b’ iki gihugu bari bagaragara nk’ abizerwa ku muryango wa Bongo. Ngo abenshi mu barinda Perezida bavuka muri uyu muryango.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA