AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Hatahuwe amayeri Perezida Museveni akoresha aneka Bobi Wine, akoreshwa no muri Zambia

Hatahuwe amayeri Perezida Museveni akoresha aneka Bobi Wine, akoreshwa no muri Zambia
16-08-2019 saa 08:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4856 | Ibitekerezo

Ubucukumbuzi bwakozwe n’ ikinyamakuru Wall Street Journal bugaragaza ko abatekinisiye b’ ikigo cy’ itumanaho Huawei bafasha ubutegetsi bwa Uganda kwinjira mu mabanga y’ umuririmbyi akaba n’ umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Uganda ‘Bobi Wine’.

Bobi Wine muri iyi minsi ni imbogamizi ku butegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni kuko ashaka kuziyamamaza kandi akaba ashyigikiwe n’ abaturage benshi.

Abakozi b’ iyi kampani y’ Abashinwa bafasha ubutegetsi bwa Perezida Museveni gusoma ibyo Bobi Wine yandikirana n’ abamushyigikiye kuri Whatsapp. Kumenya aya mabanga bituma ubutegetsi bwa Museveni bubasha kuburizamo ibikorwa byose Bobi Wine aba ari gutegura ndetse n’ abari ku ruhande rwe bagatabwa muri yombi.

Ubu bucukumbuzi kandi bwanagaragaje ko Perezida wa Zambia Edgar Lungu yifashisha abatekinisiye ba Huawei agasoma ubutumwa bumunenga bwandikwa kuri facebook na blog n’ uruhande rutamushyigikiye.

Muri Zambia abo bakozi ba Huawei bifashishije blog bagiye bagaragaza aho abanenga Perezida Lungu bari polisi ikajya kubata muri yombi.

Abavugizi ba guverinoma ya Uganda n’ iya Zambia bemeje ko bakorana n’ abatekinisiye ba Huawei.

Ubu bucumbuzi ntabwo bwamenye niba ubuyobozi bukuru bwa Huwaei buri muri iyi gahunda.

Mu itangazo umuvugizi wa Huwaei yandikiye Wall Street Journal yahakanye aya makuru avuga ko Huawei ifasha Perezida Museveni na Perezida Lungu kwinjira mu mabanga y’ abatavugarumwe nawe.

Yagize ati “Huawei turamagana ibyo birego bidafite ishingiro kuri bizinesi yacu. Ubugenzuzi bw’ imbere mu kigo buragaragaza ko nta mukozi wacu wigeze akora ibyo bintu. Nta masezerano dufitanye ndetse nta n’ ubushobozi bwo gukora ibyo bintu dufite”.

Bobi Wine wamaze gutangaza ko ashaka kuziyamamaza mu matora ya Perezida wa Uganda ari imbere amazina ye bwite ni Robert Kyagulanyi. Muri iyi minsi akurikiranyweho gutesha agaciro Perezida Museveni gusa we arabihakana.

Ibi birego biregwa Bobi Wine bije nyuma y’ urupfu rw’ umuhanzi Ziggy Wine wapfuye nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’ abantu bataramenyekana.

Uyu muhanzi Ziggy Wine yari inshuti ikomeye ya Bobi Wine akaba n’ umwe mu bamushyigikiye mu mugambi wo gushaka impinduka ku mwanya w’ umuyobozi mukuru wa Uganda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA