AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibikubiye mu myanzuro yafatiwe mu nama yigaga ku kibazo cya Kongo

 Ibikubiye mu myanzuro yafatiwe mu nama yigaga ku kibazo cya Kongo
18-01-2019 saa 08:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3214 | Ibitekerezo

Abakuru b’ ibihugu na za guverinoma ndetse n’ abayobozi b’ imiryango nyafurika nka SADC, ICGLR, ECCAS, ECOWAS, IGAD, na EAC kimwe mu byo baraye banzuye ni uguhagarika mu gihe kitazwi itangazwa ry’ ibyavuye mu matora ya Kongo bya burundu.

Iyi myanzuro yafatiwe mu nama yateraniye ku kicaro gikuru cy’ Umuryango w’ Afurika yunze ubumwe (AU) I Addis Abeba muri Ethiopia.

Muri iyi nama Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yari ihagarariwe na Minisitiri w’ Intebe wungirije ushinzwe ububanyi n’ amahanga ari nawe wagaragaje ishusho rusange y’ uko umwuka wa politiki uhagaze muri iki gihugu nyuma y’ amatora ya Perezida yabaye tariki 30 Ukuboza 2018.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashizwe ahagaraga na AU rigaragaza ko abakuru b’ ibihugu na za guverinoma bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo banzuye ko hariho ugushidikanya gukomeye k’ ukuri kuri mu byo Komisiyo y’ amatora yatangaje ko aribyo byavuye mu majwi y’ agateganyo.

Abakuru b’ ibihugu na za guverinoma basabye ko gutangaza ibyavuye mu matora bya burundu biba bihagaritswe.

Abakuru b’ ibihugu na za guverinoma bemeranyije ko muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo hoherezwa byihutirwa itsinda rikomeye rizaba ririmo Umuyobozi wa AU (Perezida Kagame), Umuyobozi wa Komisiyo ya AU ( Mousa Faki Mahammat), abakuru b’ ibihugu na za guverinoma riganire n’ abafatanyabikorwa b’ Abanyekongo bose ku nzira yo gusohoka mu bibazo byakurikiye amatora.

Abitabiriye inama basabye abakandida bitabiriye amatora ya Kongo kuzaganira neza n’ iri tsinda baganisha ku nyungu z’ igihugu n’ abaturage bacyo.

Abakuru b’ ibihugu na za guverinoma bashimye ko AU ishishikajwe no gufasha abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Kongo muri uru rugendo.

Abakuru b’ ibihugu na za guverinoma bashimye Umuyobozi wa AU(Paul Kagame) kuba yaratumije iyi nama nyunguranabitekerezo yo kwiga ku bibazo bya Kongo, banashimira Komisiyo ya AU n’ ubuyobozi bwa Ethiopia uruhare rwabo rwatumye inama igenda neza.

Abakuru b’ ibihugu na za guverinoma biyemeje gukomeza kuba hafi ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo muri iki kibazo.

Atangiza iyi nama Perezida Kagame yagaragaje ko iyi nama ari ngomba kuko Afurika igomba kwikemurira ibibazo idategereje abanyamahanga.

Komisiyo y’ Amatora ya Kongo mu byavuye mu matora by’ agateganyo yatangaje ko Felix Tshisekedi ari we watsinze amatora abarimo Ubufaransa, Ububiligi, Kiliziya Gatolika na SADC bagaragaza ko uwo iyi Komisiyo yatanaje atariwe watsinze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA