AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ifoto ya Perezida Tshisekedi asindagiza umugore ufite ubumuga yakoze abantu ku mutima

Ifoto ya Perezida Tshisekedi asindagiza umugore ufite ubumuga yakoze abantu ku mutima
14-09-2019 saa 15:31' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7189 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Felix Antoine Tshisekedi yagaraye asindagiza umugore ufite ubumuga witwa Irène Esambo. Abakoresha imbuga nkoranyamaga bamushimye ndetse banamusabira umugisha ku Mana.

Iyi foto yashyize kuri twitter n’ umunyamakuru witwa Rachel Kitsta, avuga ko iyi foto yafotowe nyuma y’ inama y’ abaminisitiri. Iyi foto igaragaza Perezida Felix Tshisekedi asindagiza uyu mugore Irène Esambo. Uyu mugore yari yitabiriye inama y’ abaminisitiri ahagarariye Minisitiri ushinzwe kwita ku bibazo by’ imibereho y’ abaturage.

Abakoresha urubuga rwa Twitter biganjemo abanyekongo bashimiye Perezida Tshisekedi wafashije uyu mugore ufite ubumuga bw’ amaguru kuzamuka kuri escalier gusa bamwe babwiye Perezida Tshisekedi ko bigaragara ko inyubako zo muri RDC zitorohereza abafite ubumuga bw’ ingingo.

Abenshi bahurije kukuvuga ko iki gikorwa Perezida Tshisekedi yakoze kigaragara umutima wa kimuntu ari nako bamusabira umugisha ku mana.

Perezida Tshisekedi yagiye ku butegetsi muri uyu mwaka wa 2019 asimbuye Joseph Kabila. Ni umuhungu wa Etienne Tshisekedi waharaniye kuba Perezida wa RDC ariko agatabaruka atabigezeho.

Kuva yagera ku butegetsi yihutiye kuzahura umubano w’ igihugu cye n’ ibihugu by’ amahanda ahereye ku bihugu byari bifite agatotsi mu mubano wabyo na RDC.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA