Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Felix Antoine Tshisekedi yagaraye asindagiza umugore ufite ubumuga witwa Irène Esambo. Abakoresha imbuga nkoranyamaga bamushimye ndetse banamusabira umugisha ku Mana.
Iyi foto yashyize kuri twitter n’ umunyamakuru witwa Rachel Kitsta, avuga ko iyi foto yafotowe nyuma y’ inama y’ abaminisitiri. Iyi foto igaragaza Perezida Felix Tshisekedi asindagiza uyu mugore Irène Esambo. Uyu mugore yari yitabiriye inama y’ abaminisitiri ahagarariye Minisitiri ushinzwe kwita ku bibazo by’ imibereho y’ abaturage.
Abakoresha urubuga rwa Twitter biganjemo abanyekongo bashimiye Perezida Tshisekedi wafashije uyu mugore ufite ubumuga bw’ amaguru kuzamuka kuri escalier gusa bamwe babwiye Perezida Tshisekedi ko bigaragara ko inyubako zo muri RDC zitorohereza abafite ubumuga bw’ ingingo.
Abenshi bahurije kukuvuga ko iki gikorwa Perezida Tshisekedi yakoze kigaragara umutima wa kimuntu ari nako bamusabira umugisha ku mana.
#RDC : Après le conseil des ministres, sur cette photo le Président de la République prête main forte à la ministre déléguée auprès du ministre des affaires sociales chargée des personnes vivants avec Handicap et autres personnes vulnérables Irène Esambo. pic.twitter.com/nHsjcR33H8
— Rachel KITSITA (@rkitsita) September 13, 2019
Perezida Tshisekedi yagiye ku butegetsi muri uyu mwaka wa 2019 asimbuye Joseph Kabila. Ni umuhungu wa Etienne Tshisekedi waharaniye kuba Perezida wa RDC ariko agatabaruka atabigezeho.
Kuva yagera ku butegetsi yihutiye kuzahura umubano w’ igihugu cye n’ ibihugu by’ amahanda ahereye ku bihugu byari bifite agatotsi mu mubano wabyo na RDC.