konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Ikimenyetso simusiga cy’ uko ubutegetsi bwa Perezida Bashir bugeze mu marembera

Ikimenyetso simusiga cy’ uko ubutegetsi bwa Perezida Bashir bugeze mu marembera
2-03-2019 saa 09:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2418 | Ibitekerezo 2

Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir ukomeje kotswa igitutu yashyikirije ubuyobozi bw’ ishyaka riri k’ ubutegetsi, National Congress Party (NCP), icegera cye aherutse gushyiraho aricyo Ahmed Mohamed Haroun.

Abikoze mu gihe hashize amezi arenga abiri abanyagihugu bari mu myigaragambyo bamusaba kuva k’ ubutegetsi akinangira.

Nibura abantu 30 nibo bamaze gusiga ubuzima muri iyo myigaragambyo ikomeje nubwo Leta yategetse ko ihagaragara. Abigaragambya batangiye binubira izamuka ry’ igiciro cy’ umugati, bakomeza bavuga ko bamagana ikibazo cy’ izamuka ry’ ibiciro muri rusange bageze aho bavuga ko bashaka ko Perezida Bashir arekura ubutegetsi amaranye imyaka 30.

Bashir yagiye ku butegetsi binyuze muri Coup d’ etat yakozwe n’ ingabo yari ayoboye ubwo yari Brigadier mu gisirikare cya Sudani mu 1989.

Ibiri kuba kuri Bashir ninabyo byabaye kuri Robert Mugabe wa Zimbabwe wari umaze imyaka irenga 36 ari Perezida w’ iki gihugu. M’ Ugushyingo 2017 yavuye k’ ubuyobozi bw’ ishyaka Zanu PF, bimwe mu bitangazamakuru byandika byibaza niba azemera kwegura ku ntebe y’ ubuperezida ariko ntibyantinze.

Muri Afurika iturufu ikoreshwa na bamwe mu bakuru b’ ibihugu by’ uyu mugabane bashaka kugumana ubutegetsi ni ’Abaturage baranshaka’ igihe abaturage bagaragaje ko batakigushaka ikizere cyo gukomeza kubayobora gitangiye kuyoyoka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Gisa Kuya 4-03-2019

Gisagara urabeshya imana ya bibiliya irica kuko yafashaga abayisiraheli kwica abafirisitiya kdi iyo niyo nawe usenga.

gisagara Kuya 2-03-2019

Ikibazo nuko abanyamadini bababeshya yuko ari "imana yabashyizeho".Nyamara hafi muli Afrika hose presidents bajyaho babanje kumena amaraso.Ikimenyetso simusiga kerekana ko Atari Imana ibashyiraho,nuko muli Daniel 2:44 havuga ko Imana izabakuraho bose,igashyiraho ubutegetsi bwayo.It is a matter of time.Imana igira agenda yayo.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...